skol
fortebet

MINICOM yashyizeho ingano y’ibiribwa umuntu atagomba kurenza ku munsi kubera Coronavirus

Yanditswe: Sunday 22, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM),yongeye gutangaza ibiciro by’ibiribwa mu rwego rwo kuburira abakomeje kubyongera aho yanashyize hanze ingano y’ibiro by’ibiribwa umuntu atemerewe kurenza ku munsi.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko ibi bitangajwe hashingiwe ku ngamba zikarishye zo kurwanya Coronavirus zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ndetse hanashingiwe ku itegeko nomero 36/2012 ryo kuwa 21 Nzeri 2012 rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi.

MINICOM yongeye gushyira hanze ibiciro by’ibiribwa mu rwego rwo kuburira abacuruzi bakomeje kubizamura uko bishakiye kubera Coronavirus.

Nyuma y’ubugenzuzi bukomeza gukorwa ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, hari aho byagaragaye ko abacuruzi bazamura ibiciro ku biribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’imiti bitwaje icyorezo cya Coronavirus ariyo mpamvu bihanangirijwe ndetse MINICOM isaba abanyarwanda gutanga amakuru kugira ngo ugaragaweho aya makosa ahanwe.

MINICOM yasabye abacuruzi kumanika ibiciro ku buryo bigaragarira abaguzi, kwirinda gutanga inyemezabuguzi zidahuye n’amafaranga bakiriye, kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge no gucuruza ibyarengeje igihe, ndetse no kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi mu gihe baje babagana.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi yatangaje imbonerahamwe y’ibicuruzwa n’ibiciro ntarengwa bitewe n’isoko, ndetse n’ingano y’ibicuruzwa umuguzi atemerewe kurenza ahaha ku munsi.

Mu kiganiro ishusho y’umunsi cy’Ikigo cy’Iguhugu cy’Itangazamakuru, RBA,Minisitiri Soraya yavuze ko ntawe ukwiriye kugira impungenge ko mu byumweru bibiri ibiribwa byashira ku isoko.

Hari ukuba byinshi mu byo abanyarwanda bakeneye bikomoka imbere mu gihugu, hakaba no kuba aho u Rwanda rukura ibyinjira imiryango ifunguye.

Minisitiri Soraya yavuze ko indege zizana imiti n’ibiribwa zibikuye hanze ndetse n’amakamyo atwara ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa na Dar es Salaam nayo akomeje kuza.

Ibitekerezo

  • Iyi mbonerahamwe ikoze neza ariko guhera kuri sanitizer ku manura hepfo ,ibiciro ntibiriho habayeho kwibeshya mu kuyuzuza. Rero byaba byiza babikosoye.

    Izi ngamba zafashwe ni nziza ndazishimye. Mumpe wa murongo wa telefone utishyurwa umuntu yahamagara ahuye n’ ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa