skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe Murekezi yashimiye abakirisito ba ADEPR batanze imisanzu yo kubaka Hoteli

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017 yafunguye ku mugaragaro Hoteli y’ itorero Pantekote mu Rwanda ADEPR ashimira abakirisito batanze umusanzu kugira ngo iyi Hoteli yubakwe.
‘Dove Hoteli’ ni hoteli ya ADEPR yubatse ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Mu izina rya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame Minisitiri w’intebe Murekezi yashimiye abayobozi ba ADEPR n’abakiristo bagize uruhare mu gikorwa cyo kubaka Dove hoteli abizeza (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017 yafunguye ku mugaragaro Hoteli y’ itorero Pantekote mu Rwanda ADEPR ashimira abakirisito batanze umusanzu kugira ngo iyi Hoteli yubakwe.

‘Dove Hoteli’ ni hoteli ya ADEPR yubatse ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mu izina rya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame Minisitiri w’intebe Murekezi yashimiye abayobozi ba ADEPR n’abakiristo bagize uruhare mu gikorwa cyo kubaka Dove hoteli abizeza ko Leta ibari inyuma.

Yagize ati: “Ndashimira abayobozi ba ADEPR n’abakirisito bayo biyujurije iyi Dove Hoteli nziza, Leta ibijeje ubufatanye buhoraho”.

Yakomeje agira ati: “Ndashima abakirisitu ba ADEPR ku bw’iki gikorwa gikomeye mugezeho, bisobanura ko gusenga bigomba kujyana no gukora, iyi Hoteli Dove iradufasha muri gahunda y’u Rwanda yo kongera ubukerarugendo, ndetse na serivisi nziza”.

Iyi Hoteli ifitiye igihugu akamaro, abantu benshi bazahabonera akazi kazabafasha mu mibereho myiza.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ADEPR ari abafatanyabikorwa beza ba Leta muri gahunda z’iterambere.

Minisitiri w’ Intebe yasabye abakiristo n’ abayobozi ba ADEPR gutahiriza umugozi umwe kugira ngo iyi hoteli izabagirire akamaro.

Yagize ati: “Kugira ngo iyi Dove Hoteli izarusheho kubagirira akamaro ndetse n’itorero ryanyu, muzahore muharanira kuba umwe, nimugira ibyo mutumvikanaho, mujye mwicarana, mubiganireho maze mubikemure nk’Abakirisitu”.

Dove hoteli yubatswe ahanini n’ imisanzu y’ abakiristo ba ADEPR. Buri mukiristo yatangaga imisanzu akurikije uko yifite. Gusa hari aho byageze abakirisito bavuga ko barimo kwakwa imisanzu ku gahato.

Dove Hotel ifite ibyumba 72 birimo 12 by’abanyacyubahiro n’ibyumba 4 by’ inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa