skol
fortebet

MTN Rwanda yaciwe amande ya miliyari zirenga zirindwi

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyafatiye ibihano ikigo cya MTN Rwanda kizira kutuzuza ibyo cyemeye mu nshingano zacyo gihita gicibwa amande ya miliyari 7 na miliyoni 30 z’Amanyarwanda.
Iki kigo cya MTN gishinjwa kuba cyarashyizeho hanze y’igihugu, muri Uganda, serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho, zirebererwa na MTN mu karere, kandi binyuranyije n’amabwiriza ya RURA. MTN ngo ibi ikaba yarabikoze itabanje kubiganiraho na RURA kandi yari yaraburiwe (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyafatiye ibihano ikigo cya MTN Rwanda kizira kutuzuza ibyo cyemeye mu nshingano zacyo gihita gicibwa amande ya miliyari 7 na miliyoni 30 z’Amanyarwanda.

Iki kigo cya MTN gishinjwa kuba cyarashyizeho hanze y’igihugu, muri Uganda, serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho, zirebererwa na MTN mu karere, kandi binyuranyije n’amabwiriza ya RURA. MTN ngo ibi ikaba yarabikoze itabanje kubiganiraho na RURA kandi yari yaraburiwe ko igikorwa nk’icyo gishobora kuzagira ingaruka ku masezerano ayemerera gukorera mu Rwanda ndetse igafatirwa ibyemezo.

Mu gukora ibi, RURA ikaba ivuga ko MTN yanyuranyije n’amategeko n’amabwiriza yose akoreshwa mu Rwanda yatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse muri RURA rikomeza rivuga.

Kuwa 04 Gicurasi 2017 nibwo urwego rw’amategeko rwa RURA rwamenyesheje MTN ko yarenze ku masezerano yagiranye na RURA ihabwa amahirwe yo kwisobanura ndetse yemera ko yakoze amakosa.

Kubera ibi rero, Rura ikaba yafashe icyemezo cyo guca MTN amande angina na miliyari 7 na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda (7,030,000,000 frw) nk’uko biteganywa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa