skol
fortebet

Mu mafoto reba udushya twaranze umutambagiro utangiza icyumweru cy’ Umuganura2017

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama nibwo habaye umutambagiro wo gutangiza ictumweru cyahariwe ibikorwa by’ umuganura.
Umunsi mukuru w’ umuganura mu Rwanda rwo hambere wizihizwaga tariki ya Mbere Kanama, ukaba ugamije gutuma Umwami atanga rubanda kurya ku mbuto zeze.
Magingo aya uyu munsi mukuru wagarutse mu isura nshya uba umunsi Abanyarwanda bishimira umusauro bageze mu iterambere u Rwanda rurimo.
Umutarambagiro wo gutangiza icyumweru cy’ Umuganura watangirije I Nyamirambo (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama nibwo habaye umutambagiro wo gutangiza ictumweru cyahariwe ibikorwa by’ umuganura.

Umunsi mukuru w’ umuganura mu Rwanda rwo hambere wizihizwaga tariki ya Mbere Kanama, ukaba ugamije gutuma Umwami atanga rubanda kurya ku mbuto zeze.

Magingo aya uyu munsi mukuru wagarutse mu isura nshya uba umunsi Abanyarwanda bishimira umusauro bageze mu iterambere u Rwanda rurimo.

Umutarambagiro wo gutangiza icyumweru cy’ Umuganura watangirije I Nyamirambo kuri Rafiki Club, utangizwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ inteko nyarwanda y’ ururimi n’ umuco Dr James Vuningoma.

Dr Vuningoma ati “Umuganura mu mateka y’u Rwanda ni igikorwa gikomeye, impamvu z’uyu mutambagiro ni ukwereka Abanyarwanda ko hari ibyo bagezeho n’ibyo bageraho byo kwishimirwa kandi hanategurwa uburyo bwo gukomeza gukoresha imbaraga n’umuvuduko mu iterambere dufite."

Igikorwa cy’umutambagiro wo gutangiza icyumweru cy’Umuganura cyaranzwe n’ubwitabire buri ku kigero cyo hejuru ndetse wasangaga mu duce tumwe na tumwe tw’Umujyi wa Kigali abaturage bashagaye ababyinnyi n’abakinnyi b’imikino ngororamubiri bagaragaje ubuhanga budasanzwe n’udushya.

Uyu mutambagiro wabaye mu mahoro n’umutekano ndetse abawitabiriye bashaka kugendana n’abasusurutsaga abantu mu mihanda, bari bashyiriweho imodoka zibatwara zikabageza ahaberaga imyiyerekano itandukanye yakurikiwe cyane n’urubyiruko.

Igikorwa cy’Umuganura muri 2017 cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira", cyizizihizwa ku rwego rw’igihugu, ku Cyumweru, tariki ya 27 Kanama mu Karere ka Nyanza mu . Uyu muhango na wo uzabanzirizwa n’igitaramo ngarukamwaka cyitwa ’I Nyanza Twataramye’.
Igikorwa cyo kwizihiza Umuganura kizaba guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu na za Ambasade z’u Rwanda n’Imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Ubusanzwe Umuganura wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa mbere muri Kanama, gusa muri uyu mwaka ibi birori byigijwe inyuma bishyirwa mu gihe gitandukanye n’uko byari bisanzwe kuko wahuriranye n’itariki ya 4 Kanama ubwo Abanyarwanda bose bitabiraga igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.















AMAFOTO: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa