skol
fortebet

Mu mujyi wa Kigali harimo kubakwa pariki yitezweho kwinjiriza u Rwanda miliyoni 83 buri mwaka

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubuyobozi bushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda bwatangaje ko hatangiye ibikorwa byo kubaka parike n’ahantu h’ubwidagaduriro mu kibaya cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera karere ka Gasabo na Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.
Uwo mushinga uzatwara miliyari 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda, watewe inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cyo guteza imbere ibidukikije, FONERWA. Ugamije kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda bwatangaje ko hatangiye ibikorwa byo kubaka parike n’ahantu h’ubwidagaduriro mu kibaya cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera karere ka Gasabo na Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Uwo mushinga uzatwara miliyari 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda, watewe inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cyo guteza imbere ibidukikije, FONERWA. Ugamije kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami rishyira mu bikorwa imishinga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije, REMA, Alphonsine Ntabana, yabwiye The New Times ko iyo parike izubakwa n’umutwe w’ingabo zo gutabara (Reserve Force) w’ingabo z’igihugu.

Ati “Gushyira mu bikorwa uwo mushinga bizakorwa na Reserve Force. Hari n’ibikoresho bizagurwa kugira ngo ahantu hamwe harusheho kumera neza.”

Yongeyeho ko uwo mushinga uzagarura ibidukikije ahantu ha hegitari 130.

Ati “Uzakorwa mu gihe cy’imyaka itanu mu bice bibiri, igice kimwe, kuva muri 2016-2018 ni icyo kuzanzamura urusobe rw’ibinyabuzima no kubaka, naho igice cya kabiri ni ukuva mu 2019 kugeza mu 2020, kizaba ari icyo gucunga iyo parike by’igihe kirekire.”

Mu mirimo izakorwa harimo gutera ibiti bitonona, gushyiramo ibiremwa byo mu mazi n’ibindi.

REMA ivuga ko uwo mushinga uzatuma haza amahumbezi mu gace k’Umujyi wa Kigali kagenewe inganda no ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe. Uzanongera umubare w’inyoni, inigwahabiri, ibikururanda n’ibinyamabere.

Hazanahangwa kandi ahantu ho kwakira abakerarugendo hashobora kwinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu mu mwaka wa mbere, naho nyuma yaho hakazinjiza miliyoni zisaga 83 buri mwaka.


Parike ya Nyandungu izubakwamo ibizenga n’imigezi, kugira ngo hatazongera kubamo imyuzure, yubakwemo n’utuyira, imihanda, ibiraro, ubwiherero, n’ahantu ho gukorera picnics.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa