skol
fortebet

Mu Rwanda hatangiye kubakwa uruganda rubyaza nyiramugengeli mo amashyanyarazi

Yanditswe: Tuesday 09, May 2017

Sponsored Ad

Mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara hatangiye kubakwa uruganda rutunganya nyiramugeli ikabyazwa amashyanyarazi.
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa urwo ruganda wabaye kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017, ukaba wayobowe na Minisitiri w’ ibikorwa remezo Musoni James. Urwo ruganda rwitezweho gutanga amashyanyarazi angana na megawate 80.
Urwo ruganda ruzubakwa na Sosiyete y’abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” biteganyijwe ko ruzura rumaze gutwara akayabo ka miliyari 289RWf (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara hatangiye kubakwa uruganda rutunganya nyiramugeli ikabyazwa amashyanyarazi.

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa urwo ruganda wabaye kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017, ukaba wayobowe na Minisitiri w’ ibikorwa remezo Musoni James. Urwo ruganda rwitezweho gutanga amashyanyarazi angana na megawate 80.

Urwo ruganda ruzubakwa na Sosiyete y’abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” biteganyijwe ko ruzura rumaze gutwara akayabo ka miliyari 289RWf (miliyoni 350$).

Urwo ruganda nirumara kuzura ruzacungwa na “Quantum Power” mu gihe cy’imyaka 26 nyuma rwegurirwe Leta y’u Rwanda.
Imirimo yo kubaka uru ruganda izatanga akazi ku baturage babarirwa mu 1000,naho gutunganya nyiramugengeri ivanwamo amashanyarazi bikazaha akazi abantu 200.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere kose ka Gisagara hari ingo 24 gusa zacanaga amashanyarazi. Ariko ubu izicana amashanyarazi zimaze kugera ku bihumbi 16, zihwanye na 20.2% z’ingo zose ziri muri ako karere. Gusa ariko ngo uwo mubare uziyongera urwo ruganda nirumara kuzura.

Ibitekerezo

  • Ngo hari ingo 24 zacanaga amashanyarazi???? Keretse niba save itari muri gisagara. Amacumbi y’abakozi ba groupe scolaire save garcons, filles na eti yonyine ararenga izo ngo kandi icyo nibuka ni uko n’agahinda centre ka ho kari gafite umuriro.ibigo by’abihayimana nka 5 byaracanaga

    hahaha uwo mu type aransekeje kabisa ngo.aga centre kitwa agahinda wapi wikabeshyera wibuke ko karyaga izindi zose ziri kuvuka kdi nubu ntawasi gusa urwo ruganda ruzatanga akazi.rute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa