skol
fortebet

Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi nyuma yuko umushinga Protos uhagaze barasaba akarere ubufasha

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga,barasaba ubuyobozi bw’akarere kubaba hafi Mubikorwa byiterambere, kuko Umushinga PROTOS wari usanzwe ubafasha, kuri ubu wamaze kubasezerera kandi ngo bari bakiwukeneye.
Ubuyobozi bw’Akarere bwo bukaba ,busezeranya abo baturage ko butazigera buhwema kubafasha, ariko nabo bakagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.
Abo baturage baturiye igishanga cya ruterana , giherereye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, k’ubufatanye (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga,barasaba ubuyobozi bw’akarere kubaba hafi Mubikorwa byiterambere, kuko Umushinga PROTOS wari usanzwe ubafasha, kuri ubu wamaze kubasezerera kandi ngo bari bakiwukeneye.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo bukaba ,busezeranya abo baturage ko butazigera buhwema kubafasha, ariko nabo bakagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.

Abo baturage baturiye igishanga cya ruterana , giherereye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, k’ubufatanye n’umushinga protos bigishijwe kwita kubidukikije,ndetse banahabwa ubumenyi mu gutunganya uturima twigikoni.

Ku munsi w’ejo, uyu mushinga wari usanzwe ubafasha wahagaritse ibikorwa byawo maze ubyegurira akarere ka muhanga.

Nubwo abo baturage bavuga ko bageze kuri byinshi , ngo haracyari byinshi bari bizeye ko bazakora k’ubufatanye n’umushinga, akaba ariho bahera basaba akarere ka muhanga kubaba hafi muburyo bwimyumvire ndetse no mubushobozi.

Ibyo abaturage bavuga babihuriraho n’ubuyobozi bw’umushinga protos, aho busaba akarere, gukomeza kuba hafi abaturage mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugira imibereho myiza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ,nabwo bwizeza aba baturage ko buzakomeza kubafasha nkuko bwari busanzwe bukorana n’uyumushinga , ariko kandi bunasaba abaturage kugira uruhare mu gusigasira ibyo bagezeho.

Umwe mu baturage batabaza /Foto:Royaltv

Ku bufatanye na UGAMA ndetse na PROTOS ,kuva mu mwaka wa 2014, ni bwo abo baturage batangiye gufashwa muri gahunda zigamije kurengera ibidukikije, ndetse no kuzamura imibereho yabo, ubu bakaba bashyizwe mu maboko y’Akarere byumwihariko, nyuma yuko ibikorwa byumushinga bigeze kumusozo.

Source:royaltv.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa