skol
fortebet

Niringiyimana wahanze umuhanda wenyine yiyemeje guha umuriro n’amazi abaturanyi be no guhanga ikiyaga gikurura ba mukerarugendo

Yanditswe: Wednesday 17, Jun 2020

Sponsored Ad

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda w’ibirometero 7 wenyine nta gihembo ategereje,yatangaje ko afite indi mishinga izagirira abaturage akamaro irimo kubegereza umuriro n’amazi, gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango 30 itishoboye no kubaka ikiyaga kizakurura ba mukerarugendo mu rwego rwo guteza imbere Akarere ka Karongi avukamo n’igihugu muri rusange.
Niringiyimana yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko iyi mishinga uko ari itatu igiye kubimburirwa no gutanga ubwisungane mu (...)

Sponsored Ad

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda w’ibirometero 7 wenyine nta gihembo ategereje,yatangaje ko afite indi mishinga izagirira abaturage akamaro irimo kubegereza umuriro n’amazi, gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango 30 itishoboye no kubaka ikiyaga kizakurura ba mukerarugendo mu rwego rwo guteza imbere Akarere ka Karongi avukamo n’igihugu muri rusange.

Niringiyimana yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko iyi mishinga uko ari itatu igiye kubimburirwa no gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) ku miryango 30.

Ati "Abaturage bazatangirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bo barayitangirwa muri uku kwezi kwa Nyakanga".

Amafaranga ibihumbi magana atanu na mirongo inani na bitandatu (586.000 Frw) azifashisha mu kwishyurira imiryango 30 ubwisungane mu kwivuza, yadutangarije ko ari inkunga azahabwa na Pastor Francois Tugirimana utuye muri Amerika.

Niringiyimana yavuze ko Pastor Francais Tugirimana afata nk’umubyeyi we yamuhaye iyi nkunga nyuma yo kubona igikorwa gikomeye yakoze cyo guhanga umuhanda.

Naho ibijyanye no kwegereza abaturage umuriro n’amazi avuga ko ari umushinga uzakora nyuma yo kongera kugirana amasezerano mashya na sosiyete y’itumanaho Airtel asanzwe abereye Ambasaderi.

Ati "Ubu Airtel irimo irategura amasezerano ya kabiri. Ayo mafaranga azamfasha kumanura urutsinga n’ipoto abaturage bazajya bafatiraho umuriro’’. Uyu mushinga uzagendana no kwegereza abaturage amazi.

Ibi bikorwa remezo avuga ko yahisemo kubyegereza abaturage batuye mu mudugudu wa Gakorwe mu kagari ka Mwenda ho mu murenge wa Gasharu mu karere ka Karongi .

Aba baturage bakaba batuye mu gasantire kanyuramo umuhanda yahanze ariko na none umuriro n’amazi biri kure y’aka gasantire nko mu birometero 3. Ibi bituma abatuye muri aka gace bakoresha amazi mabi yo mu mugezi utemba bakunze kwita Murondwe.

Niringiyimana umushinga abona uzamugora ni uwo kubaka ikiyaga kizafata mu midugudu ibiri uwa Gashari na Tongati yose ikaba iri mu murenge wa Gashari. Avuga ko aziyambaza Leta mu kubaka iki kiyaga. Abona kizagira akamaro kuko kizakurura ba mukerarugendo bityo kikinjiriza Akarere ke n’igihugu muri rusange.

Ibitekerezo

  • Iyi mishinga yose, ndayemeye, ni mizima. Imana imufashe cyane.

    Amaboko twarayamanitse bro! Uri igitangaza, umuntu utabona ko imyumvire yawe ari iya nyayo afite ikibazo. Abanyarwanda turashimira buri wese wagerageje kugushyigikira mu migambi yawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa