skol
fortebet

Nyagatare: Abaturage bitiranyije inzige n’ibisimba babonye mu mirima yabo

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

Mu gihe ikibazo cy’inzige kiri kuvugwa hirya no hino mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika no mu bihugu byinshi byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba,abaturage babonye ibisimba mu mirima yabo bakeka ko ari inzige gusa ubuyobozi bwahise bubasaba gutegereza itangazo rya RAB.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gahyantare, nibwo ibi bisimba bisa n’inzige byagaragaye mu tugari twa Nyamiyonga, Nyagatabire na Kibirizi mu karere ka Nyagatare.

Umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari ka Nyamiyonga witwa Ntawurimenya Damascene yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abaturage bakibona utwo dusimba mu mirima yabo, bahise bamuhamagara akajya kureba.

Ati “ Abaturage bampamagaye hanyuma njyayo ngezeyo ibyo bisimba nanjye ndabibona ndabifotora nohereza ku murenge nkora raporo, ziri kuza zigenda zihumbika ku biti, biri no kona kuko nagiye mbona aho byagiye birya ibyatsi n’ibiti.”

Umwe mu baturage we yagize ati “ Mu murima ntabwo birimo kubonekamo ku manywa biraboneka mu masaha ya mu gitondo kare cyane cyangwa ku mugoroba bwije.”

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi, Dr Bucagu Charles yabwiye iki kinyamakuru ko hari abantu bari kubikurikirana ariko ngo bakurikije ibimenyetso by’inzige basanzwe bazi zishobora kuba atari zo.

Yagize ati “ Hari abantu barimo kubikurikirana bagiyeyo, ni ukuvuga ngo hari amoko abiri y’inzige. Ntabwo zisa na ziriya ziri gutera muri ibi bihugu, zishobora kuba atari zo ariko turaza kubabwira.”

Yongeyeho ati “ Ntabwo ziriya ari inzige ni ubundi bwoko bw’ibihore, ni ugutera imiti bita rocket.”

Inzige ziherutse kugera mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda kiri mu majyaruguru y’u Rwanda ariyo mpamvu abashinzwe ubuhinzi mu Rwanda baryamiye amajanja ngo bahangane nazo.

Andi makuru aravuga ko ibi bisimba byabonetse no mu murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.


Ibi bisimba nibyo byagaragaye i Nyagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa