skol
fortebet

Nyamagabe: Miliyoni 5 zari guhemba abakoze muri VUP zashyizwe kuri konti y’ umuturage none ari mu mazi abira

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

Rwiyemezamirimo Adonia wo mu karere ka Nyamagabe arashakishwa ngo yishyure amafaranga yari guhemba abaturage bakoze muri VUP mu myaka itatu ishize yayoberejwe kuri konti ye. Adonia avuga ko ayo mafaranga yabanje kugira ngo ni umuntu uyamwishyuye meya Uwamahoro akavuga ko Adonia ari umujura.

Sponsored Ad

Muri 2015 nibwo aya mafaranga miliyoni 5 yayoberejwe kuri konti ya Adonia. Amaze kuyabona yarayikoreshereje aho amenyeye ko ari ayo akarere kagombaga kwishyura abaturage muri VUP ayo yari asigaje arayasubiza.

Umugore wa Adonia avuga ko yafunzwe iminsi 30 azira aya mafaranga yashyizwe kuri konti y’ umugabo we. Uyu mugore kandi avuga ko abapolisi bagiye mu rugo rwabo bagiye gufata Adonia ngo bamufunge kuko yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi bagasanga yarahunze urugo.

Ati “Abapolisi baraje kuko nari nababonye nanga kubakingurira barazamuka barenga urugo bagezemo imbere baramushaka baramubura kuko ntawe uhari, baravuga ko aho bazamubonera bazamurasa”

Adonia wahunze akarere ka Nyamagabe yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko asanga arimo kuzira ubusa kuko yemera ko ayo mafaranga azayishyura. Kurundi ruhande anibaza impamvu abayobereje ayo mafaranga kuri konti ye badakurikiranwa.

Yagize ati “Ubu ntabwo ndi iwanjye nta nagahunda mfite yo kuhagaruka igihe ibibazo mfitanye n’ akarere bitarakemuka. Ni manda d’ arret banshyiriyeho kandi banziza ubusa, amafaranga yaje kuri konti yanjye, njye nari nzi ko abantu banyishyuye kuko njye ndi rwiyemezamirimo”

Yunzemo ati “…mfite abantu benshi nakoreye isaha n’ isaha mba niteguye amafaranga kuri konti yanjye... Narabahamagaye ndabibabwira n’ ayari asigaye kuri konti miliyoni n’ ibihumbi 690 narayabashubije”

Adonia akomeza avuga ko yandikiye akarere akamenyesha ko asigaye azakomeza kuyishyura akarere ntikamusubize, akandikira intara y’ amagepfo ikamusubiza ko ayo mafaranga ayasubiza yose kandi n’ uwayashyize kuri konti ye agakurikiranwa.

Ati “Uwayashyizeho ntabwo ari gukurikiranwa, barakomeza kumpinga banshakira iki? Bagira konti yanjye basanzwe bampemberaho izina ryanjye ko ridahura na Kaduha? Ayo mafaranga nanjye sinumva ukuntu yaje kuri konti yanjye”

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonavanture avuga ko Adonia ari umujura.

Yagize ati “Adonia ni umujura azabanze yishyure amafaranga ya Leta yariye hanyuma atubwire niba hari abandi bafatanyije arebe niba hari ikibazo agira”

Meya Uwamahoro avuga ko abayobozi b’ akarere ka Nyamagabe bashyize ayo mafaranga kuri konti ya Adonia nabo barimo gukurikiranwa basabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa