skol
fortebet

Nyarugenge: Amaduka 60 yafunzwe kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

Abacuruzi 60 bo mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko muri Down Town bafungiwe amaduka kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo kutagira kandagira ukarabe, kutambara udupfukamunwa,kurenza umubare w’abagomba kwinjira mu iduka,gusuzugura inzego inzego zinyuranye.

Sponsored Ad

Abafashwe amaduka yabo yafunzwe mu gihe cy’ukwezi,bacibwa amande hagendewe ku mabwiriza barenzeho ndetse bajyanwa muri stade kwigishwa. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abafashwe bose basobanukiwe n’aya mabwiriza ku buryo ibyo barigukora ari ugukinisha iki cyorezo cya #COVID19.

Ku munsi w’ejo mu kiganiro dusangire Ijambo kuri RBA,Minisitiri Soraya Hakuziyaremye w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko Inzego z’ubuzima zakoze ibishoboka byose kugira ngo zorohereze abacuruzi gukora ibikorwa byabo, ariyo mpamvu abacuruzi bakeneye kureka ukwikunda kudakenewe bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yakomeje avuga ko niba n’abaganga batangiye kwandura Coronavirus,nta gikozwe byakongera bikagira ingaruka ku rwego rw’ubukungu.

Minisitiri Soraya yavuze ko bakoze igenzura basanga hari restaurants zari zatangiye gukora nk’utubari kandi bitemewe biba ngombwa ko baba bazifunze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka we yavuze ko hari utubari twafunzwe ati "Kuva mu kwezi kwa karindwi kugeza ejo hashize, twafunze utubari dusaga 9 600. Muri uku kwezi k’Ukuboza honyine tumaze gufunga utubari 360. Utu tubari dukomeje kuba twinshi kubera ko twahindutse restaurants mu mpapuro ariko mu mikorere tugakomeza ari utubari."

Amaduka y’abafashwe yafunzwe mu gihe cy’ukwezi, bacibwa amande hagendewe ku mabwiriza barenzeho ndetse bajyanwa kwigishwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa