skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuriye urubyiruko inzozi zikomeye afite mu myaka iri imbere

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwiganjemo abihangiye imirimo ko inzozi ahorana ari ukubona u Rwanda,Africa bitera imbere,bikagera ku rwego ibihugu byateye imbere bidatekereza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro perezida Kagame yahaye abantu basaga 600 biganjemo urubyiruko muri Serena Hotel haganirwa ku kwihangira imirimo,perezida Kagame yababwiye ko inzozi zikomeye afite mu myaka iri imbere ari ukubona u Rwanda na Afurika bitera imbere cyane bikagera ku rwego benshi badatekereza.

Perezida Kagame yagize ati “Mfite inzozi nyinshi ariko reka nzihuze.Ndashaka gukomeza kubona u Rwanda,Africa,bikomera,bikura,tukabona iterambere mu baturage bacu,tukagera aho dukwiriye kuba turi bamwe badaha uburemere.

Abantu bamwe bari hejuru ariko babifata nk’ibisanzweariko twe turi gushaka uko twahagera.Ndashaka ko dutera imbere,dukoresheje imbaraga zacu n’ibyo dutunze kuko byose turabifite.

Muri iki kiganiro cyiswe Youth Entrepreneurship Town Hall,Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe menshi rushobora kubyaza umusaruro, rukihangira imirimo rugatera imbere.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amasomo rwize akwiriye gutuma rwumva ko rushoboye bityo rukabasha kugera ku ntego.


Ibitekerezo

  • Urubyiruko rufite amahirwe yo gutera imbere ruramutse rukoze cyane.Ariko na none tujye twibuka ko nta muntu numwe uzi uko ejo hazaba hameze.Urugero,muli 1945,bashyizeho UN ngo izakureho intambara ku isi.Ariko bakimara kuyishyiraho,habaye intambara ya Vietnam na Korea,n’izindi nyinshi kugeza n’ubu.Imana yaturemye,niyo yonyine izi the Future kandi iyitubwira binyuze kuli bible.Mu myaka iri imbere,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose babi,igasigaza abeza gusa,bazabaho iteka muli paradizo.Kandi izakuraho ubutegetsi bw’abantu kubera ko bananiwe kugira isi nziza,ihe ubutegetsi bw’isi Yesu,ahindure isi paradizo.Ntabwo yashatse kutubwira igihe imperuka izabera.Wenda ni ejo cyangwa mu myaka 5.Icyo idusaba gusa ni ukwitegura imperuka,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tugashaka Imana cyane,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi.

    (Mfite inzozi nyinshi ariko reka nzihuze. Ndashaka gukomeza kubona u Rwanda, Africa, bikomera, bikura, tukabona iterambere mu baturage bacu,tukagera aho dukwiriye kuba turi bamwe badaha uburemere. Abantu bamwe bari hejuru ariko babifata nk’ibisanzwe ariko twe turi gushaka uko twahagera. Ndashaka ko dutera imbere, dukoresheje imbaraga zacu n’ibyo dutunze kuko byose turabifite)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa