skol
fortebet

Perezida Kagame yatanze telefoni zigezweho 1500 mu rwego rwo guharanira ko buri rugo mu Rwanda rutunga nibura imwe

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Paul Kagame, yemeye gutanga telefoni zigezweho 1500 zikorerwa mu Rwanda za Mara Phones muri gahunda igamije ko buri rugo rwo mu Rwanda rugira telefoni yarufasha kubona serivisi zitandukanye ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Muri iyi gahunda yiswe “ConnectRwanda Challenge” igamije gufasha buri rugo mu Rwanda gutunga telefoni igezweho,Nyakubahwa Perezida Kagame yishyuye telefoni 1500 kugira ngo zihabwe ingo zidafite telefoni zigezweho.

Izi telefoni za Mara Phones Perezida Kagame yatanze,ziri muri gahunda yihaye y’amezi atatu igamije ko nibura buri rugo rwatunga telefoni imwe igezweho.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye Yagize ati “Nishimiye gutera inkunga gahunda ya “Connect Rwanda” ntanga telefoni 1500 zikorerwa mu Rwanda, Mara Phones.Telefoni zigezweho [Smartphones] ntabwo zikwiriye kuba igikoresho k’ibidafite umumaro.Reka twihe umukoro ubwacu wo gutuma buri munsi smartphones ziba igikoresho gituma Abanyarwanda bose bagera ku iterambere.”

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.

Abaminisitiri batandukanye barimo Paula Ingabire,Rosemary Mbabazi nabo batanze telefoni 700 buri umwe mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda nziza.Hari ibindi bigo byinshi byiyemeje gutera inkunga iyi gahunda.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu Ugushyingo uyu mwaka igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa ari 9,527,829. Gusa iyo babara aba, haba hagendewe ku mubare wa sim card zikora, ku buryo ushobora gusanga hari umwe ufite izirenga ebyiri.

Ubwoko bubiri bukorwa n’uruganda Mara Phones burimo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa