skol
fortebet

Qatar Airways igiye kugura imigabane ingana na 49% muri Rwandair

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Qatar Airways witwa Akbar Al Baker yamaze gutangaza ko iyi kompanyi ye iri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, mu rwego rwo kugura 49% by’imigabane yacyo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru mpuzamahanga cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 05 Gashyantare, Akbar Al Baker, yavuze ko ibiganiro bigikomeje byo kugura iyi migabane bikomeje,amasezerano atarasinywa.

Ati “Turi kuganira ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy’Indege kiri kubakwa n’Ikigega cyacu cy’Ingoboka, kugira ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.”

Qatar Airways yamaze gushora imari mu kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera.

Akbar Al Backer yavuze ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho u Rwanda ruherereye muri Afurika, Politiki yarwo nziza kandi ihamye,uko abanyarwanda bafata Qatar Airways ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.

Mu Ukuboza umwaka ushize,perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani,basinye amasezerano 3 arimo gufatanya kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera.Igice cya mbere cyo kubaka iki kibuga kizarangira muri 2022.

RwandAir yashinzwe mu 2003,isigaye ijya mu byerekezo 29 ikoresheje indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Brasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa