skol
fortebet

Qatar yafashe 60% mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 09 Ukuboza 2019,Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ishoramari rya miliyari 1,3 z’amadolari,azashorwa mu kubaka ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Sponsored Ad

Aya masezerano y’ubufatanye agizwe n’ibice 3 birimo kubaka kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga cy’indege kiri kubakwa mu buryo bugezweho.

Igihugu cya Qatar cyahawe 60 ku ijana mu mushinga wo kubaka iki kibuga mu gihe u Rwanda rufite 40 ku ijana.

Itangazo ryashowe na Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “ Qatar yemeye gufata 60 % by’uyu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege,uzarangira utwaye miliyari 1,3 z’amadolari.”

Ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera kiri kubakwa kugira ngo kizajye cyakira abantu bangana na miliyoni 7 ku mwaka mu gihe undi mushinga wo kwakira miliyoni 14 uzatangira mu mwaka wa 2032.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere,n’agasongero k’iterambere ry’u Rwanda mu bigendanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege ndetse n’umubano wihariye hagati ya Qatar n’u Rwanda.

Mu mwaka ushize nibwo byatangajwe ko igishushanyo mbonera cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

Icyemezo cyo gusubiramo igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyatangajwe na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa