skol
fortebet

RDB yavuze mu buryo bweruye icyatumye izamura igiciro cyo gusura ingagi

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB bwatangaje impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda ruzamura igiciro cyo gusura ingagi
Mu minsi ishize RDB yakubye inshuro zirenga 40 amafaranga umunyarwanda ukeneye gusura pariki y’ ibirunga yishyuraga kugira ngo abone uruhushya rwo gusura ingagi. Ni ikintu cyatunguye benshi kinakurura impaka ku mbugankoranya abantu bibaza icyatumye Leta y’ u Rwanda izamura igiciro cyo gusura ingagi bene ako kageni.
Mu kiganiro ikigo cy’ igihugu cyita ku (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB bwatangaje impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda ruzamura igiciro cyo gusura ingagi

Mu minsi ishize RDB yakubye inshuro zirenga 40 amafaranga umunyarwanda ukeneye gusura pariki y’ ibirunga yishyuraga kugira ngo abone uruhushya rwo gusura ingagi. Ni ikintu cyatunguye benshi kinakurura impaka ku mbugankoranya abantu bibaza icyatumye Leta y’ u Rwanda izamura igiciro cyo gusura ingagi bene ako kageni.

Mu kiganiro ikigo cy’ igihugu cyita ku bidukikije REMA cyagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017, umuyobozi muri RDB ushinzwe pariki zo mu Rwanda Eugene Mutaganda yatangaje impamvu zatumye igiciro cyo gusura ingagi kizamuka.

Yagize ati “Kongera igiciro cyo gusura ingagi bigamije kugira ngo tuzirinde zibeho neza zidacitse, twagira ngo tugabanye akavuyo k’ abasura ingagi mu birunga”

Ubusanzwe umunyarwanda ukeneye gusura ingagi yishyuraga ibihumbi 30 by’ amafaranga y’ u Rwanda, naho umunyamahanga akishyura ibihumbi 750 by’ amadorali y’ Amerika.

Mu ntangiriro z’ ukwezi kwa Gicurasi 2017, nibwo RDB yatangaje ko uruhushya rwo gusura ingagi zo mu birunga rwavuye ku madorali 750 rukagera ku madorali 1500 haba ku munyarwanda no ku munyamahanga.

5% by’ amafaranga ava mu bukerarugendo akoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturiye amaparike, harimo no kuriha imitungo y’ abaturage yangijwe n’ inyamaswa.

RDB ivuga ko uko umusaruro uva mu bukerarugendo uzagenda wiyongera aya mafaranga azazamurwa akagera ku 10%.

Ntaganda avuga ko kuri ubu inyamaswa zangiriza abaturage atari izituruka muri parike imbere ahubwo ari izasigaye hanze ya parike bityo ngo icyo bagomba gukora kugira ngo inyamaswa ze gukomeza kubangamira abaturage ni ugushyira ingufu mu kwinjiza muri parike izo nyamaswa zasigaye hanze.

Mu Rwanda hari parike zirimo iy’ Akagera, Parike y’ ibirunga, Parike ya Nyungwe, na Parike ya Gishwati- Mukura ikirimo gutunganywa ngo ihabwe RDB ibone gutangira kubyazwa umusaruro. Imirimo irimo gukorwa muri Parike ya Gishwati irimo kongeramo ibiti aho bitari

Ibitekerezo

  • Muzaziharire abazungu nka kera.Ndibuka nkiri umwana mfite 12ans nanyuze imbere ya Hotel Izuba mpagarara imbere ndareba. Baje ninkoni bashaka kunkubita kuko ndikureba muri hoteli.Nkizwa n’amaguru.Haryango turigenga?

    Ndumiwe nyamuneka intumwa za rubanda mubihe? ayo mafaranga ni menshi cyane nta mwirabura wayatanga tubihariye abazungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa