skol
fortebet

RURA yahaye gasopo Airtel Rwanda yashinjwe gukora amatangazo yibasira MTN Rwanda

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’amatangazo Airtel Rwanda yari imaze iminsi ikora akangurira abantu kuva ku giti bakayigana,Urwego ngenzuramikorere [RURA]rwayitegetse kumanura ibyapa bitandukanye bigaragaza umuntu wambaye imyenda y’umuhondo ari gukururwa na mugenzi we.

Sponsored Ad

Mu mafoto yamamaze Airtel Rwanda yashyize hanze yagaragazaga umuntu wambaye umwenda w’umuhondo uri kuvugira kuri telefoni ariko asa nk’utishimye, ariko ari gukururwa na mugenzi we ufite umugozi w’umukara.

Hari andi matangazo Airtel Rwanda yagiye ikora yivuna ibara ry’umuhundo ko ryambura abakiriya yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga,igasaba abantu kwibohora bakayigana.

Aya matangazo ntiyashimishije MTN Rwanda byatumye ijya kurega muri RURA,igaragaza ko ubu buryo buri gukoreshwa na mukeba wayo mu kwamamaza bugamije kuyisebya.

Ku wa 25 Ugushyingo, RURA yatumije Airtel Rwanda kugira ngo haganirwe kuri iki kibazo, ndetse nyuma y’ubusesenguzi uru rwego rwakoze kuri ubu buryo bwo kwamamaza, yasanze butubahirije amategeko bityo ko bukwiye guhagarikwa.

Itangazo RURA yashyize rigira riti “N’ubwo Airtel Rwanda itagaragaza MTN Rwanda mu buryo butaziguye mu iyamamaza ryayo, urebye uburyo [ayo matangazo] akozemo, amabara yayo ndetse n’ubutumwa butangwa, izo ngingo eshatu ziteranyijwe, zirekana nta shiti ko [Airtel Rwanda] ivuga kuri MTN Rwanda kandi bikaba bishobora kutesha agaciro, kubangamira cyangwa kwibasira umukeba wanyu rukumbi ku isoko ry’itumanaho [mu Rwanda]”.

Iri tangazo rikomeza rigira iriti “Ikindi kandi, byagaragaye ko gukoresha ubutumwa bugira buti ‘Umurongo Wizewe’ (The Honest Network) mu kwamamaza kwanyu bishobora kuyobya abakiliya bashobora kwibwira ko umukeba wanyu ‘atizewe’”.

RURA itangaza ko ibi bikorwa bya Airtel Rwanda bihabanye n’amategeko agenga ibigo by’itumanaho mu Rwanda.

Iti “Kwamamaza ntibigomba gutesha agaciro, kubangamira cyangwa kwibasira igicuruzwa kimwe cyangwa byinshi, serivise, iyamamaza, kompanyi cyangwa ikigo, cyangwa se gukabya imiterere cyangwa umumaro wa serivisi zitangwa n’ibyo bigo byombi. Nta wemerewe kwigana intero cyangwa igisobanuro cy’undi wamamaza mu buryo bushobora kuyobya umukiliya”.

Hashingiwe kuri izi ngingo zose, RURA yategetse ko Airtel Rwanda ihagarika ibi bikorwa, bati “Hashingiwe ku ngingo zatanzwe hejuru, Airtel Rwanda Ltd itegetswe guhita ihagarika ibikorwa byamamaza byagarutsweho (bagomba kugaragaza igihe bazaba bakuyeho ubwo butumwa bwose mu gihugu hose)”.

Airtel nitubahiriza aya mategeko izacibwa amande.

Ibitekerezo

  • Nonese ko murenganya Air tel rwanda nge ndumva muyirenganya
    Reba nk’uno munsi umuntu araguhamagara kuri mtn wajya kumufata igahita ivaho
    Mbese kwitaba kuri MTN Byanze

    Ubwo se nigute utava kugiti ukagana umurongo

    Cyakora nanjye mbonye amaphoto bakoresheje bamamaza nabonye hajemo kubangamirana nibabikureho pe uzaduha services nziza niwe tuzagana

    Niba ari ibyo rero abari butegekwe ghagarika amatangazo yabo ni benshi kuko jyewe nkunda kubikurikirana ikigo cyose iyo kiri kwamamaza ibikorwa byacyo kiivuga imyato.Nk’abakora fer àbeton ukumva ati nudakoresha izacu inzu yawe izagwa urumvababandi uba ubatesheje agaciro na sima nuko!Mbona bari bakwiye kubareka n’abandi nabo bagakora amatangazo yabo atwika.Ahubwo buriya ni icyerekana ko mtn yatangiye gucika intege!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa