skol
fortebet

Rutsiro: Hatanzwe telefoni za Smartphones 1000 ku miryango itari iyifite [Amafoto]

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye batanze telefoni 1000 zigezweho[smartphones] ku miryango itazifite mu karere ka Rutsiro zakusanyijwe mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda Challenge.

Sponsored Ad

Minisitiri Paula Ingabire wa MINICT yitabiriye iki gikorwa cyo gutanga izi telefoni muri aka karere ndetse yigisha bamwe mu baturage bari bamaze kuzihabwa uko zikora.

Amaze gutanga izi telefoni,Minisitiri Paula Ingabire,yagize ati “Izi telefone mwahawe ni impano zatanzwe mu bafatanye bwa banyarwanda muri rusange harimo ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Izi telefone muzihawe kugira ngo muzikoreshe mu bintu byazabagirira umumaro.”

Augustin Munyagisenyi wahawe iyi telefoni yagize ati “Nk’umujyanama w’ubuzima, najyaga ntanga raporo mu magambo gusa, ariko ubu ndajya nongeraho n’amafoto.”

baturage benshi baturutse mu mirenge itandukanye ya kariya karere bazindutse baza guhabwa izi telephone.

Gahunda ya “ConnectRwanda Challenge” igamije gufasha buri rugo mu Rwanda gutunga telefoni igezweho,yagizwemo uruhare n’abanyarwanda batandukanye barimo na Nyakubahwa Perezida Kagame wishyuye telefoni 1500 kugira ngo zihabwe ingo zidafite telefoni zigezweho.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa