skol
fortebet

Rwanda air ngo yaba imaze guhomba miliyari 16 bitewe na Visa mpimbano

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa muri Nigeria birimo Guardian , parrotnigeria.com, shafaqna.com byanditse ko mu mezi atandadu ashize Sosiyete nyarwanda itwara abagenzi “Rwanda air” yahanishijwe kwishyura miliyoni 20 z’ amadorali y’ Amerika(Miliyari zirenga 16 z’ amanyarwanda) bitewe no gutwara abagenzi bafite ibyangomba bihimbano.
Nk’ uko ibi binyamakuru bivuga ngo gutwara umugenzi udafite ibyagombwa by’ inzira cyangwa ufite ibyangombwa bihimbano bigize icyaha gihanwa n’ amategeko (...)

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa muri Nigeria birimo Guardian , parrotnigeria.com, shafaqna.com byanditse ko mu mezi atandadu ashize Sosiyete nyarwanda itwara abagenzi “Rwanda air” yahanishijwe kwishyura miliyoni 20 z’ amadorali y’ Amerika(Miliyari zirenga 16 z’ amanyarwanda) bitewe no gutwara abagenzi bafite ibyangomba bihimbano.

Nk’ uko ibi binyamakuru bivuga ngo gutwara umugenzi udafite ibyagombwa by’ inzira cyangwa ufite ibyangombwa bihimbano bigize icyaha gihanwa n’ amategeko mpuzamahanga yo gutwara abagenzi ( GDS).

Ngo iyo umugenzi ageze I Dubai adafite ibyangombwa by’ inzira asubira aho yaturutse sosiyete yamuzanye igacibwa ibihumbi 30 by’ amadorali y’ Amerika kuri buri mugenzi udafite ibyangombwa.

Ibi ngo nibyo byabaye ku Airbus 330-200 ya Rwanda air ubwo yageraga I Dubai irimo abagenzi 240.

Ibi binyamakuru byanditse ko Henry Aaron ushinzwe ubucuruzi muri Rwanda air yatangaje ko bibabaje kuba iyi sosiyete imaze gucimbwa miliyoni 20 z’ amadorali ku maherere.

Aya makuru Rwanda air yayamaganiye kure ivuga ko ari ibihuha bigamije kuyiharabika, isaba abantu kutayaha agaciro. Ibinyujije ku urubuga nkoranyambaga rwayo rwa Facebook, yagize iti “Tubamenyesheje ko RwandAir yanenze inkuru mpimbano yatangajwe n’ikinyamakuru cya Guardian mu gihugu cya Nigeria bityo ntihagire uyiha agaciro”.

Sosiyete ya Rwanda Air muri iyi minsi irimo kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe no kwagura ingendo ikorera hirya no hino ku isi. Ikindi imaze iminsi ivugwaho ni ukugura izindi ndege zo kuyifasha ku kazi kayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa