skol
fortebet

Toni 7 za caguwa zinjizwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu zafashwe

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU), rifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA), bataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwinjiza ibiro 7,228 by’imyenda ya caguwa mu Rwanda bayikuye mu bihugu birukikije.
Aba bakekwa ni Nisingizwe Conorath, Bimenyimana Eric na Munyampeta Claude, ejo bakaba bareretswe itangazamakuru ku cyicaro cy’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU), bose bakaba bariyemereye (...)

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU), rifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA), bataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwinjiza ibiro 7,228 by’imyenda ya caguwa mu Rwanda bayikuye mu bihugu birukikije.

Aba bakekwa ni Nisingizwe Conorath, Bimenyimana Eric na Munyampeta Claude, ejo bakaba bareretswe itangazamakuru ku cyicaro cy’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU), bose bakaba bariyemereye ko bakoraga ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko muri izo toni 7 zafashwe, 2,5 muri zo zafatiwe mu muhanda ujya i Kigali ziva muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), mu gihe andi mabaro y’imyenda yinjizwaga mu buryo bwa magendu yafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu, ubu akaba agikorwaho iperereza.

Yanihanangirije abantu bishora mu bikorwa nk’ibi aho yavuze ati:”Tuzi neza ko muri iyi minsi y’impera z’umwaka abantu benshi bakunda kwishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko, ndetse ni nayo mpamvu twongereye imikwabu yacu, tukaba tunibutsa abandi bashaka kubyishoramo ko bazafatwa bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

Yakomje avuga ati:”Abantu nk’aba bafatirwa mu mikwabu yacu kuko tuba dufite amakuru afatika tuba twahawe n’abaturage, kuko bamaze gucengerwa n’akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.Iyi mikwabu tuyikora kugirango hatagira imisoro inyerezwa, ibyo dufashe tubimenyesha ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro, nacyo kikemeza amande agomba gucibwa ababifatiwemo.”

Umwe mu bafashwe witwa Nisingizwe, yemeye ko yafatanywe amabaro 29 y’imyenda ya caguwa, akaba yaravuze ati:”Nifashishije umuntu wo muri Congo urangura imyenda amfasha kuyikura Goma ayigeza Rubavu, ayambutsa akoresheje ubwato bwe, hanyuma maze kuyifata nanjye nyizanira nyirayo i Kigali. Ni ubwa mbere nari nkoze ibi ari nabwo Polisi y’u Rwanda yamfashe ngeze mu karere ka Musanze nyijyanye i Kigali.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rishinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro (RRA) Mugabe Robert, yavuze ko izi toni 2,5 zafashwe zagombaga gusora imisoro ifite agaciro gafite hafi ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugabe yaravuze ati:” Ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi ubukungu bw’igihugu iyo buhungabanye na wa muntu unyereza imisoro bimugiraho ingaruka, ikaba ariyo mpamvu dusaba abantu gukora ubucuruzi bwemewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3), ariko kitageze ku mezi atandatu (6), n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa