skol
fortebet

“Tubwira urubyiruko ko ari abayobozi b’ejo, none se nk’ubu ba meya ni bangahe?: Meya wa Nyaruguru

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Habitegeko Francois, Meya w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko hari igihe abayobozi baganiriza urubyiruko bakarubwira amagambo atagira icyo arufasha mu gukangukira umurimo, kuwitabira no kutagira uwo banena.

Sponsored Ad

Habitegeko avuga ko urubyiruko rukwiye gushishikarizwa gukora no gukoresha neza amahirwe rufite kandi nta murimo rwirengagije byaba na ngombwa ntirutinye akazi karusaba kwiyanduza intoki.

Yagize ati:” nta si y’abanebwe iriho, iyo dufashe ijambo tuba tubwira urubyiruko ngo nimwe bayobozi b’ejo, ariko se nk’ubu ba Meya ni bangahe? Ni 30 gusa, nabo bamaraho imyaka itanu, jye mbabwira ko ari abafundi, abashoferi, abahinzi, abarezi n’abandi b’ejo hazaza”!

Habitegeko avuga ko mu biganiro agirana n’urubyiruko arubwira ko rufite amahirwe kuko bo bize, akavuka ko mu gihe umuntu ujijutse nakora koperative y’ubuhunzi ataba agihinga nka sekuru.

Meya Habitegeko avuga ko hejuru ya 80% by’abatuye Akarere bari munsi y’imyaka 40, ikiciro kiganjemo abashoboye gukora.

Bimwe mu bibazo biza ku isonga rufite nk’uko Meya abivuga, harimo ikibazo cyo kubura icyo rukora, ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’inda ziterwa abakobwa batarageza igihe.

Meya avuga ko mu guhangana n’ibi bibazo bafasha urubyiruko gukorana na BDF bakora imishinga ibyara inyungu, kubaka amashuli y’imyuga ngiro no guha ibikoresho by’ibanze abayarangijemo bakenera ukurikije ibyo baba bize ngo bahite bajya gushaka akazi n’ibindi.

Habitegeko kandi yemeza ko inyigisho urubyiruko rugenda ruhabwa mu itorero nazo ngo zagize impinduka ikomeye ku myitwarire n’imyumvire yarwo ndetse zigabanya bikomeye ibyaha byinshi n’urubyiruko rwagiragamo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa