skol
fortebet

U Rwanda na Tanzania bafashe umwanzuro wo guhagarika ibyo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 15 Gicurasi 2020,intumwa za Repubulika y’u Rwanda n’iza Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniyazahuriye mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwigira hamwe uburyo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwakomeza koroshywa ku mupaka wa Rusumo, nyuma yaho kunyuza imizigo kuri uwo mupaka byari byarahagaze.

Sponsored Ad

Leta ya Tanzaniya na Leta y’u Rwanda zemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwateganijwe bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo.

Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, keretse ibitwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli. Ibi bizajya biherekezwa, nta kiguzi cyiyongereyeho, kugeza aho byari biteganijwe gupakururirwa kuva i saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganijwe ku kiguzi cy’abo bakorera.

Inama yanemeje ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi bikazashyirwa mu bikorwa na Leta ya Tanzaniya. Kubera uburebure bw’urugendo Rusumo - Da es Salaam, abashoferi bazajya banapimirwa ahateganijwe kuri uwo muhanda.

Leta y’u Rwanda izatanga uburyo bwo gupima buri mushoferi winjije ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’abanyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu.

Impande zombi ziyemeje kuzajya ziganira igihe hafashwe ibyemezo kuri buri ruhande hagamijwe gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19.

Kuva tariki ya 04 Gicurasi, abashoferi bo muri Tanzania barigaragambije babuza imodoka zigana mu Rwanda kurenga ahitwa Benako. Imvano y’iyi myigaragambyo ni uko u Rwanda rwateguye uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko ubwiyongere bw’abanduye Coronavirus mu batwara amakamyo n’ababafasha bwakomeje kuzamuka yaba mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba yose. Gusa abanya-Tanzania ntabwo bigeze babyishimira.

Bahise birara mu banyarwanda, batangira kubahohotera babakubita ku buryo byabaye ngombwa ko basubira inyuma ku ruhande rw’u Rwanda kuko batari bagishoboye gukomeza muri Tanzania.

Kugeza ubu, hari imodoka zirenga 1000 zaheze ahitwa Benako zibura uko zikomeza urugendo ngo zizane ibicuruzwa mu Rwanda. Ni imodoka zitwaye ibicuruzwa birimo ibishobora kwangirika ku buryo bitazongera gukoreshwa n’ibindi bikenewe ku isoko ry’u Rwanda, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu.

Ku munsi w’ejo mu kiganiro n’Abanyamakuru,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yemeje aya makuru ko aya makamyo 1000 yari atwaye ibicuruzwa byazaga mu Rwanda yahagaze gusa yemeza ko hari ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo rufatanye na Tanzania gukemura iki kibazo.

Ati “Ni ukuri ko hari ibicuruzwa byaheze ahitwa Benako kuko guhera mu minsi ishize, hari abashoferi bigaragambije bagafunga umuhanda wa Dar es Salaam – Kigali, turizera ko kuri iki gicamunsi turi bufate umwanzuro.”

Mu minsi ishize,ibicuruzwa bikeneye gupakururwa imodoka zabanzwaga guterwa imiti, bigapakururwa hakaza izindi modoka zijya kubitunda zibijyana i Kigali n’ahandi.

Niba ikamyo igomba gusubira i Dar es Salaam kuzana ibindi bicuruzwa, ikatira ku mupaka n’umushoferi wayo itinjiye mu gihugu.

U Rwanda kandi rwavuze ko uretse kuba abashoferi bategereje imodoka zabo bashyirwa ahantu hamwe hagenwe, ababishaka bashobora gusubira muri Tanzania, imodoka zabo zahindukira bakajya kuzifata.

Ku modoka zinyura mu Rwanda zigiye mu bihugu by’abaturanyi nka RDC cyangwa u Burundi, polisi iraziherekeza ikazivana ku mupaka kugeza zigeze aho zijya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa