skol
fortebet

Ubwiyongere bw’abaturage, bombe yihishe ishobora gushwanyukana benshi izapfubywa na nde?

Yanditswe: Sunday 06, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu myaka 50 ishize, abaturage b’u Rwanda bikubye inshuro zisaga enye. Imibare igaragaza ko mu 1966 bari miliyoni 3, ubu basaga miliyoni 12. Bikomeje gutyo mu yindi myaka 50 u Rwanda rwaba rutuwe na miliyoni hafi 50.
Ikibazo gikomeye ni ko uko abaturage bakomeje kwiyongera ingano y’ubuso Rwanda itiyongera. Ni muri urwo rwego ubwo bwiyongere ari ikibazo gikomeye cyagereranywa na bombe iteze ahantu ku buryo idateguwe ishobora kwangiza byinshi ku gihugu.
Iki kibazo cyagombye kuba kimwe mu (...)

Sponsored Ad

Mu myaka 50 ishize, abaturage b’u Rwanda bikubye inshuro zisaga enye. Imibare igaragaza ko mu 1966 bari miliyoni 3, ubu basaga miliyoni 12. Bikomeje gutyo mu yindi myaka 50 u Rwanda rwaba rutuwe na miliyoni hafi 50.

Ikibazo gikomeye ni ko uko abaturage bakomeje kwiyongera ingano y’ubuso Rwanda itiyongera. Ni muri urwo rwego ubwo bwiyongere ari ikibazo gikomeye cyagereranywa na bombe iteze ahantu ku buryo idateguwe ishobora kwangiza byinshi ku gihugu.

Iki kibazo cyagombye kuba kimwe mu bihangayikishije buri wese, ariko usanga hari imiryango bitagize icyo biyibwiye, bamwe ugasanga bibyarira uko bashatse, ku buryo hari aho usanga umuryango umwe ufite abana 8 kandi nta mikoro yo kubabeshaho wifitiye.

Mu mikoro make y’igihugu, u Rwanda rwagiye rukora byinshi birimo kwegereza abana barwo gahunda zo kuboneza urubyaro, abajyanama b’ubuzima bakwirakwira hirya no hino mu gihugu bigisha, ariko ntibibujije ko hari imiryango y’abakene n’abatarize usanga imeze nk’iri mu irushanwa ryo kubyara abana benshi, nta n’amikoro yo kubarera ifite.

U Rwanda rurikorezwa umutwaro

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bito ku Isi, ku buso bwa kilometero kare 26,338 , butuma ku ikarita y’Isi rushushanywa nk’akadomo hafi y’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania bituranye byiharira umwanya munini kuri iyo karita.

N’ubwo ubwo buso butiyongera ntibibuza ko abaturage biyongera umunsi ku wundi, ku buryo buri mwaka havuka abana bangana n’abaturage b’akarere kamwe.
Buri mwaka havuka abasaga ibihumbi 300. Uwo mubare usanga ari imbogamizi ku iterambere rirambye, uw’abaturage ugenda wanikira kure umutungo kamere w’igihugu cyane cyane uw’ubutaka.

Umubyeyi wari ufite ubushobozi bwo kurihirira abana babiri amashuri kugeza ku rwego rwa kaminuza, nabyara 10 ya mafaranga yateganyije ashobora no kutabarihirira bose kugeza barangije amashuri yisumbuye.

We n’udafite icyo gutunga imiryango ye bazatangira kubera umusaraba leta basaba kunganirwa mu bushobozi bwo kwiga no kwibeshaho.
Urebye u Rwanda nk’igihugu kidafite umutungo kamere ungana nk’uwa bimwe mu bihugu biwukizeho ku Isi, ukabihuza n’abarutuye, usanga rufite ibibazo nk’iby’uruhinja rwasabwa kwirukanka.

Imibare mishya ikwiye kwibazwaho

Mu mwaka w’1950 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2, uyu munsi mu 2017 zirasaga 12.

Uburyo Abanyarwanda bagenda biyongera ni ikibazo cyari gikwiye guhangayikisha, hakwiyongeraho uburyo usanga abaturage benshi ari urubyiruko rushobora kororoka kurushaho, bigahangayikisha kurushaho.

Imibare y’ishami rya Loni rishinzwe ubukungu, imibereho myiza n’abaturage, Loni yifashisha mu igenamigambi ryayo igaragaza ko kugera ejo hashize, ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017, abaturage b’u Rwanda ari 12, 046, 958.

Iyo mibare ivuye ku baturarwanda basagagaho gato miliyoni ebyiri(2,072,000) mu 1950, mu 1966 bagera kuri miliyoni 3, mu gihe mu 2010 bari 10,62,4000.

Ikigaragara ni uko ubwiyongere bw’abaturage butigeze buhagarara cyangwa ngo bugende gake mu myaka 50 ishize. Ndetse imibare ya Loni ikomeza igaragaza ko Abanyarwanda bazakomeza kwiyongera kugeza ubwo muri 2020 u Rwanda ruzaba rutuwe n’abagera kuri 12,996,594, muri 2030 bazaba ari hafi miliyoni 16, muri 2040 hafi miliyoni 19, muri 2050 bageze kuri 21,187,371.

Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubucukike bukabije ku Isi, cyane munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku buryo usanga abantu 493 batuye ku butaka bungana na kilometero kare imwe. Ikindi ni uko bwa bwinshi bw’Abanyarwanda butuma ahari abantu 1600 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, haba harimo Umunyarwanda umwe, kuko, ari 0.16% by’abatuye Isi.

Leta ntigohetse, ariko amahirwe ashobora kuba umusaraba

U Rwanda rwagiye rutera imbere muri byinshi birimo kugabanya ibyago by’ibyashoboraga gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ibyo birimo gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, kubagezaho ubuvuzi butuma bagira ubuzima bwiza no kubagezaho gahunda zituma bikura mu bukene, ariko bidakoreshejwe neza bishobora guha bamwe urwaho rwo gukomeza kubera igihugu umutwaro.

Icyizere cyo kubaho mu Rwanda cyazamutse kigera ku myaka hafi 64, kivuye mu myaka 32 mu 1990.

Umubare w’abana bapfa bavuka wavuye kuri 97 ku 1000 ugera kuri 32 ku bana bavutse. Ababyeyi babyarira kwa muganga bagera kuri 91% bavuye kuri 27%.
Uburumbuke bw’abagore nabwo bwagiye bugabanuka kuko muri 2005 bwari kuri 6.1, muri 2015 bugera kuri 4.2. ni ukuvuga ko icyo gihe umugore yashoboraga kubyara abana 6 ubu akaba yabyara 4.

Abanyarwanda kandi bakangukiye kwiga kuko amashuri yagiye yiyongera ku buryo byari bikwiye kugira uruhare mu gutuma ubu bwiyongere bucogora.

Abanyarwanda usanga bagizwe n’urubyiruko kuko mu mwaka wa 2010 abana bari mu nsi y’imyaka 15 bari 42.6%, mu gihe 54.7% bari hagati y’imyaka 15-65, abari hejuru ya 65 bari 2.7%.

Ku bijyanye n’impuzandego y’imyaka uyu munsi Umunyarwanda afite imyaka 19.4.
Ibyo byose byiyongera ku mahirwe yandi Abanyarwanda bari bakwiye kubyaza umusaruro y’uko abenshi usanga bari mu myaka mito ibemerera gukora ariko nabwo hari ubwo usanga bitiza umurindi uburumbuke n’ubwiyongere bw’abaturage.

Bibiliya nikoreshwa nabi bizabazwa nde?

Hari amadini agendera ku mvugo igaragara muri Bibiliya mu Intangiriro igira iti “Mwororoke mugwire mwuzure Isi”(Int 1;28).

Iyo mvugo hari bamwe batabasha kuyisobanurira abayoboke babo uko bikwiye, bitewe n’ubushake cyangwa ubumenyi bafite mu bijyanye n’ijambo ry’Imana no kuyihuza na politiki y’igihugu igamije icyiza kuri buri muturage.

Bibiliya isobanuwe nabi ishobora kuba inkota y’amugi abiri, dore ko Yezu (Yesu) atigeze atageka abigishwa be kubyara, n’abigishwa nabo ntibigeze batanga itegeko nk’iryo, ariko nta hantu na hamwe muri bibiliya habuza abashakanye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, cyane bashyigikira imibereho myiza.

Ingaruka z’iryo jambo hari aho zigaragara, rimwe nahuye ‘n’Umukirisitu’w’imyaka 35 ufite abana 7 anyemeza ko azakomeza kubyara kuko Imana yatumye ababyara izamuha n’ibyo kubakuza, nubwo we n’umugabo we nta bushobozi bafite bitewe no kutagira akazi.

Ku bijyanye no kuboneza urubyaro ngo yagerageje gukoresha uburyo bwa kamere. Kurenza abana 4 kuri 3 yifuzaga, ngo byatewe n’uko n’itorero ryabo ribabwira ko gufata ibinini cyangwa ubundi buryo mu kuboneza urubyaro ari ikizira imbere y’Uwiteka.

Uburyo bwa kamere buvugwa ni bwo bwiza kurusha ubundi mu kuboneza urubyaro mu gihe bwubahirijwe bugatanga n’umusaruro.

Gusa ariko urwego rw’ubumenyi bamwe mu Banyarwanda bariho buracyari imbogamizi mu gutuma banoza ikoreshwa rya bwo neza mu kuboneza urubyaro.

Nyamara ariko Yezu (Yesu) ntiyigeze atageka abigishwa be kubyara, n’abigishwa nabo ntibigeze batanga itegeko nk’iryo, ariko nta hantu na hamwe muri bibiliya habuza abashakanye gukoresha uburyo bwo kuboneza imbyaro.

Ubutaka bw’u Rwanda ntibwatunga Abanyarwanda

Ubuso buhingwa mu Rwanda bungana na hegitari(ha) 1,500,000 ni ukuvuga ko busaranganyijwe mu buryo budasumbanya miliyoni 12 z’Abanyarwanda, buri wese yahabwa hegitari imwe igabanyijwemo inshuro 125, cyangwa se metero 10 ku icumi,zitanakwiranye n’ikibanza cyemewe cyo kuhakaho inzu.

Ukurikije ubwo butaka biragaragara ko buri wese ya Si ye yabwirwaga kuzura, ashobora kuba yarayujuje, ahubwo ugasanga hari abarangije kuzuza Isi zabo, bakadukira n’iz’abandi ku buryo icyo kibazo kizakomeza kuba nka bombe(igisasu) runaka iteze ahantu ishobora gushwanyuka mu gihe idateguwe n’ubumenyi, ubwenge n’ubushake bw’Abanyarwanda mu kuboneza urubyaro.

Ubwiyongere bukabije bw’abatuye Isi bunajyana n’ibikorwa bya muntu bikomeje kugira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima, kwangiza ibidukikije , kwangiza akayunguruzo k’izuba, guhindanya umwuka uhumekwa n’ibindi bibi.

Leta, imiryango ya sosiyete sivile n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kureba ku ruhembe buri wese arasaniraho agakaza umurego ntacogore mu guhashya umwanzi.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa