skol
fortebet

Umuganda: Minisitiri w’Intebe na Madamu we bifatanyije n’abanyahuye guhinga imboga mu gishanga cya Mpaza: Amafoto

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aherekejwe na Madamu we bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu kagali ka Cyarwa mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena aho bafatanyije nabo mu gutangiza igikorwa cy’ubuhinzi bw’imboga ndetse no kuzuhira mu gishanga cya Mpaza.
Iki gishanga gifite ubuso bugera kuri ha 50 nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere Kayiranga M. Eugene kikaba gifata ku mirenge ya Mukura na Tumba. Iyo impeshyi igeze kiruma ku buryo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aherekejwe na Madamu we bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu kagali ka Cyarwa mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena aho bafatanyije nabo mu gutangiza igikorwa cy’ubuhinzi bw’imboga ndetse no kuzuhira mu gishanga cya Mpaza.

Iki gishanga gifite ubuso bugera kuri ha 50 nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere Kayiranga M. Eugene kikaba gifata ku mirenge ya Mukura na Tumba. Iyo impeshyi igeze kiruma ku buryo abahinzi batabona uko bakibyaza umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Pascal Sahundwa avuga ko Minadef muri gahunda ya "Army week" yabahaye imashini icumi n’ibikoresho byazo bizafasha koperative yibumbiyemo abaturage bahinga muri iki gishanga kukibyaza umusaruro haba no ku mpeshyi.

Pascal Sahundwa avuga ko abashinzwe ubuhinzi babagiriye inama ko bahingamo amashu ndetse na karoti, imboga yemeza ko banafitiye isoko kuko agace iki gishanga kirimo kegeranye n’Umujyi wa Huye.

Minisitiri w’Intebe we akaba yanabasabye ko uretse imboga aho binashoboka bahingamo n’ibijumba ariko bakamenya ko bagomba kugeza mu kwa cumi bamaze gutera ibigoli nk’igihingwa cyabafasha kwivana mu bukene.

Minisitiri w’Intebe yitabiriye uyu muganda ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Mureshyankwano, Umunamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba; wanayoboye iyi Ntara, inzego z’umutekano ndetse n’abandi bakuriye inzego zinyuranye z’ubuyobozi n’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Huye.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bavanye mu muganda, Minisitiri w’Intebe yabasabye kwitwararika ku isuku cyane cyane iyo mu ngo aho batuye ndetse no kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateaganyijwe taliki 4 Kanama uyu mwaka kandi bakazatora neza.



Minisitiri w’Intebe amaze gutera ishu
Mme wa Minsitiri w’Intebe ari gutera ishu
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa