skol
fortebet

Umuhanda Huye-Kibeho Perezida Kagame yemereye abaturage urashyize ugiye gukorwa

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Umujyi wa Kibeho, uri ahubatse Ingoro ya Bikira Mariya
Bitarenze muri Kamena 2017, umuhanda Huye-Nyaruguru-Kibeho uzatangira gutunganywa hashyirwamo kaburimbo.
Uyu muhanda utari ujyanye n’igihe mu kunyurwamo n’imbaga y’abantu bagana i Kibeho, ahari kiliziya ya mbere isurwa n’abantu benshi bakora ubukerarugendo nyobokamana, uzakorwa kuri miliyoni 89 z’amadolari ya Amerika, yemewe na leta y’u Buhinde, ndetse yamaze kuboneka nkuko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabitangarije RBA.
Uyu muhanda (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kibeho, uri ahubatse Ingoro ya Bikira Mariya

Bitarenze muri Kamena 2017, umuhanda Huye-Nyaruguru-Kibeho uzatangira gutunganywa hashyirwamo kaburimbo.

Uyu muhanda utari ujyanye n’igihe mu kunyurwamo n’imbaga y’abantu bagana i Kibeho, ahari kiliziya ya mbere isurwa n’abantu benshi bakora ubukerarugendo nyobokamana, uzakorwa kuri miliyoni 89 z’amadolari ya Amerika, yemewe na leta y’u Buhinde, ndetse yamaze kuboneka nkuko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabitangarije RBA.

Uyu muhanda w’ibilometero 63, ujya kungana n’umuhanda Kigali-Rwamagana (60 km), uzatangira gukorwa muri Kamena

uri mu ruzinduko rw’akazi mu Buhinde yahuye na Minisitri w’intebe w’iki gihugu baganira byinshi birebana no kunoza umubano w’ibihugu byombi cyane cyane ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu.


Ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, mu ruzinduko yagiriyeyo tariki 10 Mutarama 2017, byatanze mu umusaruro mu iyubakwa ry’umuhanda Huye-Kibeho

Igikorwa cyo kubaka uyu muhanda ureshya na kilometero 63, ujya kungana n’umuhanda Kigali-Rwamagana (60 km), ni ugushyira mu bikorwa isezerano Perezida wa Repubulika yari yemereye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2013.

Uyu muhanda wari uteganyijwe kubakwa guhera mu mwaka wa 2015 ariko ukomwa mu nkokora n’amikoro.

Umuhanda uzatunganywa uzaturuka mu Karere ka Huye ugere ku biro by’Akarere ka Nyaruguru unyuze i Kibeho, uzakomeza unyure mu mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi uhure n’umuhanda Huye –Kanyaru(ugera mu Burundi). Hari kandi n’agashami kazava ku biro by’Akarere ka Nyaruguru ugezwe ku Bitaro bya Munini biherereye muri aka Karere ka Nyaruguru.

Uyu muhanda wari ubangamiye abantu benshi baganaga i Kibeho, ahafatwa nkubutaka butagatifu hasurwa n’abantu benshi bajya kureba no gusengera aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa batatu hagati y’imyaka 1981-1989.

Abaturage bageragezaga kuwusana mu gihe wabaga wangiritse, izuba ryava ukarangwa n’ivumbi ryinshi ibyo byatumaga abagore bambara ibitambaro mu mutwe, ndetse ugasanga barwanira imyanya y’imbere, mu gihe imvura yagwaga nabwo wuzuragamo ibyondo.

Imodoka zijya muri ako gace nazo wasangaga zibangamiwe no kwangirika, ku buryo na sosiyete imwe ijyana abagenzi muri ako gace ivuga ko yabyiyemeje mu rwego rw’ubwitange bugamije guteza imbere igihugu.

Uyu muhanda ucibwamo n’abantu baturutse mu bice byose by’Isi bajya gusengera i Kibeho tariki ya 15 Kanama, ubwo haba hizihizwa umunsi w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, tariki ya 1 Mutarama, mu isengesho ryo gusabira Isi amahoro, na tariki ya 28 Ugushyingo ubwo hizihizwa umunsi w’amabonekerwa ya Kibeho.

Gushyira kaburimbo muri uyu muhanda, bizatinyura abashoramari batinyaga kubaka hoteli kuri ubu butaka nyamara zikomeje kuba ingume ku bahasura.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa