skol
fortebet

Umuhanda Ngoma-Bugesera- Nyanza wabonye inkunga, uratangira kubakwa mu mpera za 2017

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Banki y’ Isi yahaye u Rwanda miliyari 70 z’ amafaranga y’ u Rwanda azakoreshwa mu kubaka umuhanda Ngoma-Nyanza, Perezida Kagame yemereye abaturage.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2017, nibwo Leta y’ u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete n’ umuyobozi uhagarariye banki y’ Isi mu Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ iyo nguzanyo.
Minisitiri Gatete yavuze ko uyu muhanda Perezida Kagame yarawemereye abaturage bityo ukaba wabonye inkunga ya miliyari 70 (...)

Sponsored Ad

Banki y’ Isi yahaye u Rwanda miliyari 70 z’ amafaranga y’ u Rwanda azakoreshwa mu kubaka umuhanda Ngoma-Nyanza, Perezida Kagame yemereye abaturage.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2017, nibwo Leta y’ u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete n’ umuyobozi uhagarariye banki y’ Isi mu Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ iyo nguzanyo.

Minisitiri Gatete yavuze ko uyu muhanda Perezida Kagame yarawemereye abaturage bityo ukaba wabonye inkunga ya miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo wubakwe.

Yagize ati “Igice kimwe cy’amafaranga yo kubaka uyu muhanda kiratangwa na Banki y’Isi naho andi atangwa na leta y’u Buyapani. Umuhanda wose ufite ibirometero 119 ariko 66 muri byo bizubakwa n’amafaranga y’inguzanyo ya Banki y’Isi andi asigaye akazatangwa n’u Buyapani.”

Yasser El-Gammal uharagarariye banki y’ Isi mu Rwanda yavuze ko iyubakwa ry’ uwo muhanda rizabyarira inyungu abantu barenga 500,000 .

Ati “Uyu muhanda uzatuma habaho guhnga imirimo mishya ku bawuturiye kuko hari abazabona akazi mu kuwubaka ndetse n’abandi bazabona akazi gahoraho kuko batangiza ibikorwa Bizana amafaranga hafi y’umuhanda.”

El-Gammal akomeza avuga ko abaturage ba Ngoma, Bugesera na Nyanza babonye amahirwe yo gushakisha imirimo mishya ariko akanongeraho ko muri aya masezerano hakubiyemo ko aya mafaranga azafasha no mu kwita kuri uyu muhanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Yagize ati “Igice kimwe cy’amafaranga yo kubaka uyu muhanda kiratangwa na Banki y’Isi naho andi atangwa na leta y’u Buyapani. Umuhanda wose ufite ibirometero 119 ariko 66 muri byo bizubakwa n’amafaranga y’inguzanyo ya Banki y’Isi andi asigaye akazatangwa n’u Buyapani.”

Igice kizakorwa na Banki y’Isi ni ikiva mu Bugesera ahitwa Kibugabuga cyerekeza i Nyanza ahazwi nko ku Gasoro.

Uyu muhanda uzatangira kubakwa mu mpereza z’ uyu mwaka wa 2017 witezweho kugabanya umubyigano w’imodoka nyinshi zakoresha umuhanda umwe wa Rusumo-Kigali zikomeza mu Majyepfo ndetse n’izindi zikomeza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa