skol
fortebet

Umuhungu wa perezida Kagame yashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya RDB n’Inama y’abaminisitiri

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

Inama y’abaminisitiri mu Rwanda yaraye yemeje kugumishaho nyinshi mu ngamba zafashwe mu kwirinda coronavirus, kimwe mu bindi byemezo byayo ni ugushyira mu myanya y’ubutegetsi ya RDB, Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame.

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere, Inama y’abaminisitiri - yari iyobowe Bwana Kagame - yashyize umwe mu bana be mu myanya y’ubutegetsi.

Ivan Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB.

Iki kigo nicyo gicunga iby’ubukerarugendo, kwandika ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda n’ibindi.

Ivan Kagame w’imyaka 30, wize amashuri muri Amerika, ntabwo akunze kugaragara mu ruhando rwa politiki, mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2018 yarangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi muri University of Southern Calfornia.

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yavuguruwe inongerwamo amaraso mashya aho babiri mu bari bayisanzwemo basimbujwe, ndetse abari bayigize bava kuri barindwi baba icyenda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyashinzwe mu 2009 gihabwa inshingano zo guhuza inzego zose za Guverinoma hagamijwe kureshya abashora imari mu Rwanda no koroshya uburyo ishoramari rikorwamo mu gihugu.

Imwe mu myanzuro yafashwe n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri:

Amasaha y’umukwabu yagabanyijwe azajya ahera saa tatu z’ijoro aho kuba saa mbiri, insengero, utubari, amashuri, bizakomeza gufunga.

Moto n’amagare bizongera gutwara abantu tariki 01/06/2020, hemejwe kandi ko abantu bazajya bashyirwa mu kato ubu bazajya biyishyurira zerivisi zose bahabwa.

Iyi nama yatangaje ko Perezida yahaye imbabazi abakobwa 50 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ndetse n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3,596.

Kimwe mu bindi byemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri ni ishyirwaho ry’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’ikirere (Rwanda Space Agency).

Inshingano z’iki kigo ntabwo zatangajwe, gusa mu kwa cyenda umwaka ushize u Rwanda rwatangaje ko rwohereje icyogajuru, RwaSat-1, mu isanzure cyahagurukiye mu Buyapani.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko icyo cyogajuru - cy’uburemere bwa 1,2Kg n’ubunini bwa 10X10cm, kizajya gitanga amakuru kuri ’stations’ ziri i Kigali ku mutungo kamere w’amazi, ibiza, ubuhinzi n’iteganyagihe.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa