skol
fortebet

Umunyeshurikazi yavumbuye umugati ukorwa mu bihaza, ngo ufasha abafite indwara za diyabete n’umutima

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Mukagahima Marie Ange ni umukobwa wiga ibinyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavumbuye umugati ukorwa mu bihaza avuga ko ufasha abantu bafite indwara za diyabete n’umutima.
Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyagiranye ikiganiro n’uyu mukobwa utuye mu Mujyi wa Muhanga agisobanurira byinshi kuri uyu mushinga.
Mukagahima avuga ko yabonaga abantu badaha agaciro gakwiye ikiribwa cy’igihaza, aho ngo hari abakeka ko ari icy’abanyacyaro. Kuri we avuga ko igihaza gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, (...)

Sponsored Ad

Mukagahima Marie Ange ni umukobwa wiga ibinyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavumbuye umugati ukorwa mu bihaza avuga ko ufasha abantu bafite indwara za diyabete n’umutima.

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyagiranye ikiganiro n’uyu mukobwa utuye mu Mujyi wa Muhanga agisobanurira byinshi kuri uyu mushinga.

Mukagahima avuga ko yabonaga abantu badaha agaciro gakwiye ikiribwa cy’igihaza, aho ngo hari abakeka ko ari icy’abanyacyaro. Kuri we avuga ko igihaza gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, aho gishobora kurinda indwara zitandukanye kandi n’abarwayi ba diyabete n’umutima badafata amafunguro ari mu isukari bakifashisha.

Aha yavuze ko ubundi imigati isanzwe iba igizwe n’ifarini ndetse n’isukari bigatuma hari abatayemererwa kuyirya bitewe n’ubuzima bwabo.

Umushinga wo gukora imigati mu bihazi ukomoka he?

Umushinga wanjye ntabwo umaze igihe kinini ariko igitekerezo nari nkimaranye igihe. Kuwushyira mu bikorwa no kugerageza nabitangiye maze kubona amahugurwa ya DOT Rwanda. Natangiye kugerageza kuwushyira mu bikorwa mbona birashoboka, mbo ni ibintu bikenewe cyane ku isoko, mbona abantu barabikunze kuko niba nkora igerageze ntabwo ari ugukora ngo ndebe ko formule ikunda gusa, ahubwo mpa n’abantu bakaryaho bakumva.

Ibihaza hari ababifata nk’ibiribwa byo mu cyaro bakabisuzugura wowe wabitekereje ute kugira ngo ubibyazemo imigati? Hari ahandi waba warabonye babikora ukabyigiraho?

Ni cyo kwiga biberaho, ntabwo twiga ngo tuvumbure ibindi bavumbuye cyangwa dukore ibintu abandi bakoze, ahubwo twiga kugira ngo dutekereze ibintu bishyashya muri sosiyete yacu dukeneye abandi badafite.

Njya kubitekereza bwa mbere nari nabababajwe n’urupfu rw’umwana w’inshuti yanjye, wapfuye wigaga i Huye, azize ikibazo cy’umutima, sinzi niba mwaramumenye ariko ni umwana wapfuye bitunguranye ari mu kibuga cya Basketball akina aragwa, tuza kumenya ko yazize ikibazo cy’umutima.

Hari n’undi mwana w’inshuti yanjye twagendanaga twiganaga mu mashuri mato, nyuma nza kumenya ko yarwaye diyabete na byo birambabaza cyane. Noneho nza kugira igitekerezo mvuga nti ‘nka sosiyete nyarwanda ko tubaho mu buzima bushimishije ariko se ni nk’iki twakora kugira ngo dufashanye hagati yacu nka bagenzi bacu, twe kugira ibibazo nk’ibi?’ Twikemurire ibibazo, wenda ntabwo nzaba Imana ngo mbuze abantu gupfa ariko hari ibyo twakora bigatangira bimwe byari kutugiraho ingaruka z’ubuzima bwacu.

Niba wenda nk’uwo mwana yagarigize ikibazo cyo kurwara diyabete ese kubera iki ntareba ikintu najya mukorera gituma yongera akibona muri sosiyete kuko niba arwaye indwara nk’iyo bakagira ibyo bamubuza kurya, ese jyewe nta kintu namukorera nka mugenzi we twakuranye arushaho kwibona ko tukiri inshuti? Kuko abenshi mu bantu barwaye indwara nka ziriya zidakira hari ukuntu baba barahejwe muri sosiyete bakumva ko ari umunyabibazo.

Igihaza kigira intungamubiri zifasha kurinda umutima indwara zitandukanye kuko nta sukari nyinshi kigira. Nabonye igihaza gisa nk’aho cyambuwe agaciro kandi gikenewe mu muryango nyarwanda. Nanjye nibajije uburyo nacyongerera agaciro bijyanye n’ibyagirira abantu akamaro, kubera ko nanabonaga ko ahanini abantu bibwira ko bateye imbere mu gihugu cyacu wenda ari ho mpereye, ni bo bantu basa nk’aho barya indyo mbi, kandi bibwira ko bari kurya neza, ugasanga nk’umuntu yirirwa arya amafiriti ejo akarwara ikirwara nk’icyo kandi ari we wari ufite ubushobozi.

Igihaza kiba kingana gute mu mugati?

Nkoramo imigati ibiri itandukanye, hari umugati w’ako kanya kuri wa muntu ufite ikibazo cy’umutima na za diyabete, hakaba n’uwaribwa n’uwari we wese. Muri iyo migati igice kinini ni igihaza, umuntu akaba yashyizemo agafarini gakeya kugira ngo gifate kibe umugati.

Icyo bimaze kukugeza ho ni iki? Urifuza kugera he?

Nk’uko nabibabwiye maze igihe gito ntangiye kubikora, icyo maze kubona ni uko bikenewe cyane kandi bishoboka kubikora ariko mu by’ukuri nta nkunga igaragara mfite kugira ngo mbishyire ku isoko mu buryo buhamye, ndacyakeneye ya furu, ndacyakeneye ya mashini yotsa imigati ibintu nk’ibyo, nta bikoresho mfite ni yo mpamvu ntari nabitangira.

Ni uwuhe musaruro ubitezemo igihe uzaba watangiye gukora neza?

Umusaruro ni mwinshi cyane kuko nkurikije uburyo nabibonye igihaza ni kimwe kugikoramo imigati nungukamo amafaranga agera 3000 y’amanyarwanda urumva rero ni amafaranga atari make kandi noneho isoko ni rinini si ukuvuga ngo ni ibintu nzakora ngo ntegereze kujya gushakisha abakiriya. Kuko hari na hoteli yambwiye ngo nintangira kubikora nzajye mbibagemurira. Urumva rero ko ari ibintu bikenewe n’abantu benshi.

Nurangiza kwiga uzakomeza ukore ako kazi ?

Ubusanzwe nsanzwe mfite inzozi zo kwikorera, ntabwo nkeneye ko nindangiza kuzajya niruka nshaka akazi, na mbere y’uko ntangira kwiga muri kaminuza hari aho nacuruzaga bakampemba nakabasha kugira utubazo nikemuriranta tegereje gusaba.

Inama wagira abantu bacyumva ko kwihangira imirimo bigoye ni iyihe?

Inama nagira cyane cyane urubyiruko ni ukutumva ko hari umuntu ushobora kuza kugusubiriza ibibazo wowe ubwawe utatekereje kwikemurira, ni ukuvuga ngo njyewe ubwanjye numva ko ibibazo mfite uruhare runini ari njyewe rwagaturutseho kugira ngo mbikemure kandi nkagira n’ishyaka , kuko iyo werekanye ko hari icyo ushoboye hari n’igihe sosiyete ikubona ikagufasha,

Uyu mukobwa avuga ko ubu imigati ye iri muri za laboratwali zo mu Kigo gishinzwe ubuziranenge, aho yizeye ko nta kibazo azasanga ifite.

Mukagahima avuga ko ubu agiye kuzajya akura muri Indoneziya imbuto z’ibihaza byerera igihe gito kandi byiza, aho ngo azajya akorana na koperative z’abahinzi bo mu Karere ka Muhanga bakabihinga akabibagurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa