skol
fortebet

Umushyitsi yabwiye Kagame kubwira ‘ingagi ko ari ’Perezida w’u Rwanda’ kugirango zitabarya-AMAFOTO+VIDEWO

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame Paul witabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wabereye mu kinigi mu karere ka Musanze, yavuze inkuru y’uburyo yari kumwe n’abashyitsi mu myaka 14 ishize bagiye kureba ingagi, ngo nyina w’umwana bari bari kureba yashatse kubasagarira.
Yavuze ko ari inkuru atigeze avuga yabaye mu myaka yatambutse aho yari kumwe n’umushyitsi wari wamusuye bagiye kureba ingagi. Yakomeje avuga ko muri ako kanya batamenye icyakanze uwo mwana w’ingagi, ngo uwo mwana yavugije induru hanyuma (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame Paul witabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wabereye mu kinigi mu karere ka Musanze, yavuze inkuru y’uburyo yari kumwe n’abashyitsi mu myaka 14 ishize bagiye kureba ingagi, ngo nyina w’umwana bari bari kureba yashatse kubasagarira.

Yavuze ko ari inkuru atigeze avuga yabaye mu myaka yatambutse aho yari kumwe n’umushyitsi wari wamusuye bagiye kureba ingagi.

Yakomeje avuga ko muri ako kanya batamenye icyakanze uwo mwana w’ingagi, ngo uwo mwana yavugije induru hanyuma haza nyina wayo witwa ’Silver Back’.

Uwari ushinze kubayobora witwa, Francosi yasabye Kagame n’umushyitsi kwitonda ndetse bagaca bugufi kugirango nyina w’uwo mwana w’ingagi ataza guteza amahane.

Umukuru w’Igihugu avuga ko yaciye bugufi ndetse n’uwo mushyitsi akabigenza uko.Ngo ubwo bari baciye bugufi nibwo yabwiwe n’uwo mushyitsi ko ’ashobora kuzibwira ko ari Perezida w’u Rwanda ubundi zikabareka bakitambukira."

Ati “ Najyanye n’abashyitsi kujya kureba ingagi tugezeyo turazisura, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gito ivutse ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nkaho hari icyo ibaye.

Ingagi nini [silverback] iza yirukanka ije gutabara umwana wayo, inkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge. Hanyuma silverback ije kurengera umwana wayo, uwari uduherekeje aratubwira ngo nce bugufi, twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana, naho ubundi tuza kugira ibyago."

Aseka cyane, kagame ati " Turabikora, hanyuma uwo mushytsi arahindukira arambwira ngo ntiwazibwira ko uri Perezida w’Igihugu. Uwo twari kumwe, uwo mushyitsi arambwira ngo nimbwire ingagi ko ndi Perezida w’u Rwanda idakwiriye kuntikinyuka ariko nari nageze hasi kare kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuze kugira amahoro.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye asaba abaturage gufata neza ibinyabuzima n’ibidukikije, ati “Dufate neza ibidukikije, duteza imbere ubukerarugendo, tubungabunge ibyo byose bishaka ko twabiha amahoro tukabiha n’ubuzima bikwiye noneho buri wese akavanamo inyungu ari abava hirya no hino bakunda u Rwanda bakabisanga bitera imbere, bifite ubuzima bwiza ari nako n’abanyarwanda tugira ubuzima bwiza kandi twiteza imbere.”

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari ageze mu Karere ka Musanze ahabereye umuhango nyir’izina wo kwita izina abana b’ingagi.


VIDEWO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa