skol
fortebet

Umwana w’ imyaka 8 wafotowe agerageza gusana itiyo y’ amazi WASAC yamuhaye miliyoni

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

Rukundo Yasiri w’ imyaka umunani y’ amavuko wafotowe arimo kugerageza gusana itiyo y’ amazi ngo adakomeza kumeneka, Ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC cyamugeneye ishimwe rya miliyoni y’ amafaranga y’ u Rwanda.
Nk’ uko WASAC yabitangarije ku rubuga rwayo Twitter ifoto y’ uyu mwana hashize igihe kingana n’ ukwezi kumwe bayibonye.
WASAC yavuze ko nyuma y’ ukwezi babonye iyo foto basuye uyu mwana w’ imyaka 8 ku ishuri ribanza yigaho, inamusura iwabo mu rugo.
Nk’ uko bigaragara ku (...)

Nk’ uko bigaragara ku mafoto uyu mwana WASAC yamuhaye sheke ya miliyoni inamuha igare ryo rito ryo kugendaho.

Rukundo Yasiri atuye mu Rugararama, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa WASAC Eng. Aime Muzola yashimye igikorwa uyu mwana yakoze anashishikariza abandi bana kujya bamenyesha ubuyobozi bubishinzwe igihe cyose babonye amazi arimo kumeneka.

Yongeyeho ati "Abana nimwe Rwanda rw’ ejo ni mwe muruteza imbere. Ntagushidikanya ko amasomo mukurahano azabasha kugera ku ntego zanyu"

Amafoto

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Ushinzwe amazi yo mu mijyi n’isukura, Methode Rutagungira mu kwezi gushize k’ UKWAKIRA 2017 yavuze ko amazi yamenekaga yari hejuru ya 40%, bitewe n’ingamba zikarishye zagiye zifatwa, ubu ayo mazi ameneka yaragabanutse agera kuri 35%.

Rutagungira yagize ati “Amazi yamenekaga agateza igihombo agenda agabanuka cyane, kuko twavuye kuri za mirongo ine na… tugera kuri 35% kandi hari ikizere ko bizakomeza kugabanuka.”

Byitezwe ko muri 2020, buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi 100%, Abanyarwanda bakazaba babona amazi meza kandi ahoraho.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba igaragaza ko mu kugera kuri iyo ntego hari gahunda zigenda zikorwa ziyongera ku nganda z’amazi zimaze kubakwa mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, zifasha Leta kongera amazi ku baturage bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa