skol
fortebet

Uwahoze ari umuzunguzayi ubu ni rwiyemezamirimo ukoresha abakozi 30

Yanditswe: Thursday 01, Mar 2018

Sponsored Ad

Uwimana Jean D’ Amour wahoze azunguza inkweto mu mugi wa Kigali, nyuma y’ imyaka ibiri aretse kuzunguza agatangiza uruganda rukora inkweto yise ‘New Art Style’ ubu ni rwiyemezamirimo ukoresha abakozi 30 nk’ uko yabitangarije UMURYANGO’.
Nta gihe kinini kirashyira Leta y’ u Rwanda itangiye gukangurira Abanyarwanda bakiri bato kwiga amasomo ajyanye n’ ubumenyi ngiro kuko ariyo abafasha kwihangira imirimo, nta n’ imyaka itatu irashira Leta y’ u Rwanda iciye mu gihugu imyenda n’ inkweto byacuruzwaga (...)

Sponsored Ad

Uwimana Jean D’ Amour wahoze azunguza inkweto mu mugi wa Kigali, nyuma y’ imyaka ibiri aretse kuzunguza agatangiza uruganda rukora inkweto yise ‘New Art Style’ ubu ni rwiyemezamirimo ukoresha abakozi 30 nk’ uko yabitangarije UMURYANGO’.

Nta gihe kinini kirashyira Leta y’ u Rwanda itangiye gukangurira Abanyarwanda bakiri bato kwiga amasomo ajyanye n’ ubumenyi ngiro kuko ariyo abafasha kwihangira imirimo, nta n’ imyaka itatu irashira Leta y’ u Rwanda iciye mu gihugu imyenda n’ inkweto byacuruzwaga nyuma yo kwinjizwa mu gihugu byarambawe (Caguwa).

Nyuma y’ imyaka ibiri gusa caguwa iciwe mu Rwanda hatangiye kuboneka abahamya ko Leta y’ u Rwanda kuba yaraciye caguwa yarebye kure. Aba barimo Uwimana Jean D’ Amour na bagenzi bashimangira ko guca caguwa byatumye abakiriya b’ inkweto babayoboka.

Uwimana ati “Guca caguwa ni igikorwa cyiza cyane urebye ukuntu caguwa yari imeze, abazungu basaga n’ aho badusuzuguraga babona ko mu Rwanda tudashoboye, ibintu dukora bidafite aho biva n’ aho bigana. Byatumaga tutabona umwanya uhagije wo kugira ngo tugaragaze bimwe mu byo dukora cyangwa se ibyo Abanyarwanda bashoboye. Nyuma yo guca caguwa nibwo turimo kubona ubushobozi burimo kugenda bufatika ugereranyije na mbere caguwa itaracika”

Uyu musore avuga ko yatangiye akora inkweto akazizunguza Nyabugogo akaza kugera ku gishoro cy’ ibihumbi 80. Ngo amaze kugera ku bihumbi 80 nibwo yegeranyije abasore n’ inkumi bagenzi be buri umwe atanga ibihumbi 10 batangiza uruganda rukora inkweto bise ‘New Art Style’.

Uru ruganda rutunze abasore n’ inkumi barenga 30 barimo abahoze ari abazunguzayi, abarangije kaminuza n’ abarangije amashuri yisumbuye.

Nyir’ uru ruganda rumaze kugira amazu acuruza inkweto, amasakoshi,n’ imikandara avuga ko afite ubushobozi bwo guhemba abakoze barenga 30 harimo uwembwa ibihumbi 400, n’ uhembwa 600.

Uwimana wagarukiye mu mwaka wa kane w’ amashuri yisumbuye agira ati “ Abantu uko barimo bagenda barutana nk’ uyu Migambi John ku kwezi ahembwa 400 000 yarangije kaminuza, nka njye nka directeur ibihumbi 600 ntibyabura ku kwezi. Mu banyamuryango uko ari 30 ntawe ujya abura ibihumbi 100 ku kwezi”

Migambi John ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri New Art Style arashimira Leta y’ u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, agasaba Abanyarwanda gukunda ibihakorerwa kuko birimo ibifite ubuziranenge bwuzuye.


Migambi John

Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ibikorerwa mu Rwanda ari ibintu bizima atari bya bindi byo kuvuga ngo nta qualite bifite”

Bayisabe Gizelle umaze umwaka akora muri uru ruganda nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu Mibare, Ubutabire n’ Ibinyabuzima PCB aravuga ko gukora inkweto bituma atagisaba ababyeyi amafaranga ahubwo asigaye abunganira.

Yagize ati “Inkweto z’ abakobwa ndazikora ngakora n’ ubucuruzi iyo bibaye ngombwa. Ubumenyi nabukuye aha ngaha, boss yaranyemereye mpugurwa mu gihe cy’ amezi ane abonye mbikora neza nanjye mba umukozi wabo. Umubyeyi sinkimusaba ikindi nawe ashobora kunkenera aho ngeze kuko umushahara bampa ni mwinshi cyane (ibihumbi 80) mfasha na barumuna banjye kandi mfite imishinga myinshi nzakora nshaka no kuzagira uruganda rwanjye”

New Art Style yigisha ababyifuza gukora inkweto mu gihe cy’ umwaka bakishyura amafaranga ibihumbi 150. Ubuyobozi bw’ uru ruganda buvuga ko bufite imbogamizi kuko aho bukorera ari hato ibi ngo bituma batakira umubare munini w’ abanyeshuri. Indi mbogamizi ngo ni uko impu bakoresha bazitumiza muri Kenya bityo ngo ziba zihenze.

Bifuza ko Leta y’ u Rwanda yakomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu Rwanda, ndetse ngo bakeneye n’ amikoro yo kugura izindi mashini no kubona aho gukorera hahagize kuko aho bakorera ari hato. Magingo aya uru ruganda rwabo rufite agaciro ka miliyoni 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa