skol
fortebet

Gahunda ya Garuka ushime ni itafari ku ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Si kenshi hirya no hino mu bigo by’amashuri abahize bihuriza hamwe bakagaruka gusura barumuna babo bari kurererwa muri iryo shuri nabo rya bareze! Gusa hamwe nahamwe barabikora, abandi ntibazi ko icyo gikorwa gishoboka.

Sponsored Ad

Nyamara aho byageragejwe bitanga indi sura n’umusaruro nk’uko ubuhamya bw’abateye iyo ntambwe bubishimangira.

Urugero ni nk’abanyeshuri barerewe mu ishuli nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera) nyuma bakajya mu mirimo inyuranye. Aba babashije kwihuriza hamwe maze biyemeza gusura ishuri baba bamaze imyaka bavuyemo.

Ikibagenza ngo ni ugushimira umusingi bahawe naryo, ariko ukaba n’umwanya wo gukundisha barumuna babo bakihiga gukunda ibyo biga no kubereka ko uwabihaye umwanya bimugirira umu maro nyuma y’ubuzima butari bugufi bari ku ntebe y’ishuri.

Niyonsaba Domminic umwe mu bize muri TTC Rubengera , ubu nawe n’umurezi n’umuyobozi w’ishuli rya Es Kilinda.
Mu mpanuro yatanze yagize, yashishikarije abana biga kuri iki kigo nawe yizeho kwiga bashyizeho umwete n’umutima nk’umunani buri mubyeyi aba yumva yaha umwana we.

Ati” twe twize nta koranabuhanga rihari ariko ubu turabayobora, bivuze ko mwe muzarenga aha turi. Murasabwa kubikorera no guterana ingabo mu bitugu kuko aribwo muzabyara umusaruro mwe ubwanyu n’I Gihugu muri rusange”.

Undi ni Habimana Innocent ubu uyobora mu kigo gishinzwe uburezi nawe yagiriye inama abanyeshuli biga muri TTC Rubengera, yabasabye kuzirikana ubutumwa bakuru babo bahize babahaye maze bakirinda ibikorwa nk’uburara n’ ubwomanzi no kutishora mu biyobyabwenge.

Ati “ dufite leta nziza iharanira ireme ry’iza ry’ uburezi yahaye agaciro amashuri yigisha uburezi ngirango mwese murabizi ko mwarimu atakiri gakweto nkuko batwitaga muzanyereka mwarimu utagira inzu ikindi byaribigoye kwiga kaminuza warize TTC kuko bafatiraga ku manota menshi none ubu muri mu kiciro kihariye ikindi leta yafashije ababyeyi banyu koroherezwa kwishyura aho bishyura kimwe cya kabiri cy’amafarana y’ishuri . ibyo rero mugomba kutabipfusha.”

Yves Mulihira uyobora iri shuri rya TTC Rubengera yashimiye abanyeshuri baciye mu ishuri rye kuzirikana umusingi ryabahaye no kuza kubishima, ashimangira ko ari umuco mwiza uhawe barumuna babo .ariko ko ukwiye no gusakara mu bindi bigo by’Igihugu cyose kuko abibona nk’inzira yo kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kwigira kw’Abana b’Abanyarwanda bari mu gihugugitekanye.

Ati “ndashima byimazeyo mwe mwagize igitekerezo nk’iki, ndashima inkunga mwaduhaye mu buryo bw’ubushobozi. Ibi byereka aba bana bakiri ku ntebe y’ishuri ko kwiga Atari uguta umwanya ahubwo gutegura ejo heza hanyu!”

Garuka ushime mu ishuri rya TTC Rubengera yasigiye irishuri inkunga mu mafaranga angina na miliyoni 2FRW n’ibitekerezo bizamura imyumvire y’abato. Gusa biyemeje kujya bafasha no muzindi gahunda zibangamira bamwe mu banyeshuri batishoboye nka kandi nkenerwa mu buzima bw’ishuri.

Mu batanze ibitekerezo bitabiriye iyi gahunda, basabye abakozi ba Leta n’Abikorera hirya no hino mu gihugu kugira umuco wo kuzirikana aho barerewe, igikorwa babona nk’icyazamura bidasubirwaho ireme ry’uburezi u Rwanda Twifuza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa