skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yisubiyeho ku cyemezo cyo kwimura abanyeshuri nabi

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), bwasubitse igihe cyo kwimura abanyeshuri bavaga mu ishami rya Gikondo mu ishami ry’ubukungu bajya i Huye.

Sponsored Ad

Ibi bije nyumay’aho abanyeshuri bari bagiye kwimurwa bahagurutse bakitabaza ubuyobozi n’itangazamakuru kugira ngo ribafashe kuburizamo iyi gahunda

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo bagombaga kwimuka bitarenze ku wa 4 Werurwe uyu mwaka, kuko ari bwo igihembwe cya Kabiri cyari kuba gitangiye.

Ubuyobozi bwa UR bwafashe iki cyemezo nyuma yo kugirana ibiganiro n’abanyeshuri bahagarariye abandi.

Itangazo ry’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda rivuga ko abanyeshuri baguma muri Kaminuza i Gikondo kugeza tariki 30 Kamena 2024.

Abanyeshuri basabwa kuzimuka berekeza i Huye, ni abiga mu mwaka wa Kabiri kuko abo mu wa Mbere, batakihabarizwa.

Abimurwa nabo mu dushami 9 turimo Banking, Procurement, Business Information Technology (BIT), Insurance, Transportation, Marketing, Accounting, Finance na Human Resource Management (HRM).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa