skol
fortebet

NESA yatangaje igihe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azasohokera

Yanditswe: Monday 12, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.
Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.
NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.

Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.

NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 Ukuboza 2022.

Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

Ibitekerezo

  • Murakoze cyane

    Umuntu ufite ikibazo cy’amanota yakibagezaho gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa