NESA yatangaje igihe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azasohokera
Yanditswe: Monday 12, Dec 2022
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.
Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.
NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.
Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.
NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 Ukuboza 2022.
Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.
Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.
Ibitekerezo
Murakoze cyane
Umuntu ufite ikibazo cy’amanota yakibagezaho gute?