skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abanyeshuri bo muri Kaminuza bimwe mudasobwa

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nta gihe umunyeshuri adakenera mudasobwa ari kwiga, ahubwo hakwiye gukorwa igenzura rigamije guhana abakoresha nabi imashini bahawe na leta ariko abazikeneye bakazihabwa bose.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19,ubwo yari agejejweho ikibazo cy’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda biga mu mwaka wa nyuma bavuze ko bimwe mudasobwa.

Minisitiri w’Uburezi,Dr Gaspard Twagirayezu,yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwima izi mashini aba banyeshuri abazihawe mbere bazifashe nabi abandi 70% barazigurisha bityo bafata umwanzuro wo kuziha abazazikenera igihe kirekire.

Perezida Kagame yagize ati": Ntabwo Minisitiri akwiriye gusaba imbabazi ku myanzuro yafashwe ariko bakwiye kwiga uko ibyo babica burundu.

Ikindi cyo kwiga cya ngombwa n’ukureba ko nta muntu udafite icyo kibazo cy’imikorere mibi wabuze mudasobwa,bakareba uko babikurikirana byombi.

Naho ibyiza biba byakozwe mu gukemura ibibazo muri rusange bo bakabikoresha nabi-ushobora no gusanga n’ubivuga nawe ari muri abo bakora nk’ibyo-Minisiteri ntimukajye mujenjeka ngo batureze bagize bate,ababivuga bashobora kuba ari nabo bakora ayo makosa,mujye mwe mukurikirana ibintu mubikore ku buryo bufite umurongo ugaragara.

Naho kuvuga ngo ntabwo yari agikeneye mudasobwa.Uwari uyikeneye,igihe kigera ntuyikenere ni ryari se?.Wenda urayihindura ugashaka indi ushaka ku mpamvu zitandukanye ariko nta gihe utayikenera keretse iyo ufite ikibazo,nanone ubwo icyo n’ikindi.

Rero abantu bakwiriye kujya bakurikirana ibintu ku buryo ufata umurongo ntihajyemo kwangiza."

Perezida Kagame kandi yemereye ubufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Ukraine, bakaza guhungira muri Pologne, aho kuri ubu kwishyura amafaranga y’ishuri bibagoye.

Yavuze ko Leta izabyigaho ikabafasha bakiga neza uko bikwiye ariko abagira inama yo kutabura ubwenge.

Minisitiri w’Ubuzima we yabwiye abiga ubuvuzi aho muri Pologne ko ’tubakeneye hano mu rwanda’,bityo bakwiriye kuza kwimenyereza umwuga hano mu Rwanda kugira ngo bamenye uko ubuvuzi bwa hano bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa