skol
fortebet

REB yahaye ihumure abarimu bashaka kwimurwa ku bigo bakoreraho

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze,REB rwatangaje ko abarimu bifuza guhinduranya n’abifuza guhindura ibigo bigishaho, iyi gahunda iratangira guhera kuri uyu wa Mbere kandi bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Ni mu gihe bamwe mu barimu bagaragazaga ko bagorwa no guhindura ibigo ngo begere imiryango yabo bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo gusezera kubera kunanirwa n’imibereho y’aho boherezwa gukora.

Benjamin Serugendo na Gihozo Ange ni umugabo n’umugore bashakanye batuye mu Karere ka Gasabo kandi bose bakora umwuga w’uburezi ku bigo by’amashuri bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo bagiye ku kazi inzu barayikinga cyangwa bakayishakira abayikodesha. Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba barasabye ko bahindurirwa ibigo kugira ngo bakore ariko banubatse urugo ruri hamwe bikaba byarananiranye ku buryo iyo bari mu kazi baba bibaza icyerekezo cy’urugo rwabo bakabona nta terambere.

Iki ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo boherejwe kwigisha mu bigo by’amashuri biri kure y’imiryango yabo cyangwa abafite ibibazo byihariye birimo ubumuga, indwara zitandura zababayeho akarande ku buryo bigisha badatekanye kubera gukorera kure y’imiryango yabo cyangwa aho batuye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bwibanze REB cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abarimu, batangira gusaba guhinduranya kandi bikazakurikirwa no gusaba kwimuka ku bigo bajya ku bindi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imibereho n’iterambere ry’abarimu muri REB, Ntawukuriryayo Leon MUGENZI avuga ko abarimu bazoroherezwa muri iyi gahunda ari abujuje ibisabwa kandi bikazakorwa mu gihe gito.

Uyu muyobozi avuga ko nta cyuho bizasiga ku bigo by’aho abarimu bazava bajya ku bindi bigo kuko byateguwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzatangira taliki ya 25 Nzeli 2023.

REB igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu n’abakozi mu bigo by’amashuri basaga ibihumbi 102.

Muri uyu mwaka wa 2023/2024 haziyongeraho abasaga ibihumbi bitandatu.

IVOMO:RBA

Ibitekerezo

  • Ese abarimu batarashirwa mi myannyaa bizagenda ute?

    ese ntakuntu hajya habanza hakabaho permutation na mutation mbere yuko mutanga akazi bundi bushya ko byagabanya ko abarimu bata akazi kd mwarimu agakora atekanye?

    REBA NKUBU NKANJYE NKORA GIKOMERO NTAHA MU MURENGE WA KIGALI MFITE INDA YA MEZI ARINDWI MFITE ABANA BA 3 BAKIRI BATO CYANE PAPA WABO NAWE AKAZI AKORA ATAHA NI NJORO URUMVA URWO RUGO RUZATERA IMBERE IKINDI KD UGASANGA AHO NTURUKA ABARIMU BARABABUZE NKARENDA UBURERE BUBIRI KD IWACU HARI IBYUHO

    ahubwo muzadufashe mutumbwire amanota azafatirwaho kugirango dutangire kwitegura ibijyanye nikibazo cyabakorera kure yimiryango yabo nukuri nabo mubatekerezeho bibabigiye murakoze🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa