skol
fortebet

Umwuzukuru mukuru wa Perezida Kagame yakoze ‘Graduation’ mu irerero ryo muri Perezidansi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwuzukuru mukuru wa Perezida Kagame,Anaya Abe Ndengeyingoma,akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, ari mu bana bakorewe ibirori byo gusoza icyiciro mu irerero Eza-Urugwiro ECD ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro.

Sponsored Ad

Amashusho yashyizwe hanze n’Umuryango Imbuto Foundation, watangije irerero Eza-Urugwiro ECD rikorera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza abana basoje icyiciro kimwe, bari gukorerwa ibirori byo kuzamuka mu kindi.

Anaya Abe Ndengeyingoma uherutse kuzuza imyaka itatu y’amavuko muri Nyakanga 2023, ni umwe mu bana basoje icyiciro kimwe mu Irerero Eza-Urugwiro ECD, akaba agiye kwinjira mu cyiciro cy’amashuri y’incuke.

Uyu muhango wayobowe na Madamu Jeannette Kagame, warimo kandi na Ange Ingabire Kagame ndetse n’umugabo we Betrand Ndengeyingoma bari aje gushyigikira imfura yabo igiye kwinjira mu kindi cyiciro.

Umuryango Imbuto Foundation, wavuze ko “Twagize ibirori byiza byo gusoza icyiciro kimwe, no kwinjiza mu kindi abanyeshuri ba mbere biga mu irerero rya Eza-Urugwiro ECD ryo muri Village Urugwiro.”

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buvuga ko, muri iri rerero, abazobereye mu kwita ku bana, bafasha aba bana mu bijyanye n’imirire ndetse n’uburere butegura amasomo yo mu bindi byiciro, aho hakirwa abana kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

Iri rerero Eza-Urugwiro ECD riri muri Perezidandi ya Repubulika, ryatangijwe muri 2021 ku bufatanye bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa