skol
fortebet

Yagarutse mu ishuri ku myaka 52 nyuma yo kurikurwamo n’iringaniza

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Mugirwanake Margaret yatunguye benshi ubwo yafataga umwanzuro wo kugaruka ku ishuri ku myaka 52 nyuma yo kurivamo atarangije ay’isumbuye kubera politiki y’iringaniza.
Nk ’umunyeshuri w’umuhanga wese, mu myaka ya za 1980, Mugirwanake w’imyaka 52, yari afite inzozi zo kuzaba umwarimu, ariko inzozi ze n’uburenganzira bwe, byakomwe mu nkokora.
Mu 1978, hazanwe ivugurura mu burezi, ariko noneho, hashyizweho ibipimo kuri buri bwoko. Abanyeshuri nka Mugirwanake ntibongeye kujya mu mashuri (...)

Sponsored Ad

Madamu Mugirwanake Margaret yatunguye benshi ubwo yafataga umwanzuro wo kugaruka ku ishuri ku myaka 52 nyuma yo kurivamo atarangije ay’isumbuye kubera politiki y’iringaniza.

Nk ’umunyeshuri w’umuhanga wese, mu myaka ya za 1980, Mugirwanake w’imyaka 52, yari afite inzozi zo kuzaba umwarimu, ariko inzozi ze n’uburenganzira bwe, byakomwe mu nkokora.

Mu 1978, hazanwe ivugurura mu burezi, ariko noneho, hashyizweho ibipimo kuri buri bwoko. Abanyeshuri nka Mugirwanake ntibongeye kujya mu mashuri yisumbuye bidashingiye ko babuze amanota ahubwo bishingiye kuri politiki yo “kuringaniza”.

Ingingo ya 60 y’itegeko (icyo gihe) yerekeye amabwiriza rusange yavugaga ko kuva mu mashuri abanza ujya mu yisumbuye byagombaga kugenwa n’ibizamini bya leta, imikorere y’abanyeshuri, amoko, n’uburinganire.Iryo tegeko ryagonze abana benshi b’abatutsi, abakobwa byumwihariko,nubwo bari abahanga.

Mugirwanake ntabwo yashoboraga kwiga amashuri yisumbuye kuko yari umukobwa, nyirakuru yatekerezaga ko amashuri abanza amuhagije. Kubera iyo mpamvu, inzozi ze zabaye umutwaro yagumanye ku mutima mu myaka mirongo ishize.

Amahirwe yo gukomeza ishuri yarushijeho kuyoyoka ubwo yashyingirwaga afite imyaka 19 hanyuma akabyara abana 10 nyuma.

Yashakanye na Francisco Saveur Habimana, umuhinzi wari ufite imyaka 20 mu gihe cy’ubukwe bwabo. Nubwo batatu mu bana babo bapfuye, bavuga ko ari umuryango wishimye.

Kurera abana barindwi ntibyari byoroshye, bityo igitekerezo cyo gusubira mu ishuri cyasaga nkaho kidashoboka.

Ariko, igihe bane mu bana be bashyingirwaga abasigaye bakajya mu mashuri, yahisemo nibura gukora ikizamini cy’uruhusa rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ati“Nari mfite inzozi zo kuba umwarimu washoboraga kwitwara ku kazi, ariko imirimo yo mu rugo hamwe n’abana yambujije gusubira ku ishuri. Nyuma y’aho bamwe muri bo barashyingiwe hanyuma n’abato bajya mu mashuri abacumbikira, tubikesha Plan International na Compassion.

Imiryango yishyuriye amashuri babiri muri bo, nashishikajwe no kongera kwiyandikisha. ”

Avuga ko byamuhaye umwanya wo kwisuzuma mbere yo kwiyandikisha mu ishuri no gushaka uruhushya rwo gutwara by’agateganyo mu rwego rwo gukabya inzozi ze.

Gusa Madamu Mugirwanake ntiyabashije gukora ikizamini cyo gushaka uru ruhushya kubera ko yari arwaye ijisho.

Ubu n’umunyeshuri muri Groupe Scolaire Mulinga mu Karere ka Gatsibo. Mugirwanake aritegura gukora ibizamini bya leta mu cyiciro rusanzwe. Yashimwe nk’umunyeshuri ufite imbaraga kandi w’umuhanga mu ishuri.

Kuva yiyandikisha, iri shuri ryiyandikishijemo abandi banyeshuri batatu bakuze, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi, Sandrine Gatera, wongeyeho ko Mugirwanake yazamuye imyitwarire myiza mu ishuri rye.

The New Times ivuga ko abandi bagore baturanye na Mugirwanake bamufatiyeho urugero ndetse nabo bifuza kurangiza amashuri yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa