skol
fortebet

Soma Rwanda: Ababyeyi barasabwa kugenera abana nibura iminota 15 buri munsi yo kubigiha gusoma neza Ikinyarwanda

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Samuel Mulindwa n’Uhagarariye Ibikorwa bya USAID mu Rwanda, Leslie Marbury,bakanguriye ababyeyi gufata umwanya nibura w’iminota 15 buri munsi, bakigisha abana babo gusoma neza.

Sponsored Ad

Ibi babitangarije mu muhango wo gutangiza umwaka wo gusoma mu Rwanda wabereye ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Sozi, mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.

Mu gutangiza iyi gahunda y’umwaka wo gusoma ya SOMA RWANDA ifite insanganyamatsiko igira iti:“mumpe urubuga nsome!”, Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Samuel Mulindwa yasabye ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri guha abana urubuga rwo gusoma.

Yagize ati: “Ubu ibitabo biri mu mashuri no mu midugudu iwacu,ku bw’ibyo, abana bakeneye umwanya n’ubufasha bukwiriye kugira ngo babikoreshe. Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gukora ku buryo abarimu bose bakoresha igitabo cy’umwarimu cyo kwigishirizamo Ikinyarwanda mu buryo bukwiriye, bagaha abana umwanya wo gusomera ibitabo ku ishuri, kandi bagashishikariza abana gutahana ibitabo mu rugo kugira ngo bage bimenyereza gusoma badategwa.

Ababyeyi namwe turabizeye. Tubategerejeho guha abana nibura iminota 15 yo gusoma ibitabo buri munsi, mukicarana na bo, mukabatega amatwi bakabasomera,kandi mugafata umwanya wo kubatoza gufata neza ibi bitabo by’agaciro gakomeye no kubibutsa kubisubiza ku ishuri buri munsi kandi bimeze neza. Iki ni igihe cy’abana cyo gusoma ibitabo! Ni igihe cyo kugira ngo amashuri yigishe abana gusoma no kubatiza ibitabo byo gusoma! Iki ni igihe ku babyeyi cyo gufasha abana gusoma! Muri make, iki ni igihe cyo gusoma mu Rwanda hose! Twese hamwe dufatanyije, twakora ku buryo abana bose bamenya gusoma badategwa mbere yo kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza.”

Ushinzwe ibikorwa bya USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko bishirmira ko bafatanyije na REB mu gutanga ibitabo bifasha abana b’Abanyarwanda gusoma.

Ati: “USAID inejejwe no kuba yarafashije REB gutanga ibitabo by’Ikinyarwanda bigera kuri 1.300.000 mu mashuri, kugira ngo buri mwana wiga mu wa 1, mu wa 2 no mu wa 3 abashe kugira igitabo ke cyo kwigiramo Ikinyarwanda.

USAID yishimira kandi kuba yarafashije REB gutanga udutabo tw’inkuru dusaga miliyoni 4 no gushyira amasomero yo mu ishuri mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 muri buri shuri rya Leta n’irifashwa na Leta ku bw’amasezerano mu gihugu hose.

Intego turayihuje, ni iyo gukora ku buryo abana bagira ibitabo bihagije bifashisha mu kwimenyereza gusoma badategwa, bityo bakazabasha kuvamo abasomyi bahebuje.

Gutangiza umwaka wo gusoma byakozwe na Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu Ihuriro ryitwa SOMA RWANDA, bigaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo abana b’u Rwanda bamenye gusoma no kwandika birushijeho.

Kumenya gusoma no kwandika ni ingenzi cyane mu gutuma Igihugu kigera ku iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku kugira abaturage bafite ubumenyi.

Intego y’ubukangurambaga bwa “Mumpe urubuga nsome!” buzakorwa kugera mu Ukuboza 2020, ni ugukora ku buryo gusomera ku ishuri, mu rugo no mu midugudu iwacu bigirwa iby’ibanze kandi byihutirwa.

Mu mwaka ushize hashyizwe ingufu nyinshi mu kugeza ibitabo ibihumbi n’ibihumbi mu mashuri no mu midugudu,aho:

- USAID Soma Umenye yafashije Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) gutanga ibitabo by’abanyeshuri byo kwigiramo Ikinyarwanda bigera kuri 1.314.084, mu mwaka wa 1 kugera mu wa 3 w’amashuri abanza mu mashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano; aho ubu buri mwana yahawe igitabo ke.

- USAID Soma Umenye kandi yafatanije na REB gushyiraho isomero muri buri shuri ryo mu mwaka wa 1 kugera mu wa 3 w’amashuri abanza. Ubu udutabo dukubiyemo inkuru abanyeshuri bisomera turenga 900.000 twamaze gushyirwa muri ayo masomero, aho uyu mubare uzazamuka kugera ku dutabo 1.400.000 mbere y’uko Werurwe irangira. Muri utwo dutabo, inkuru 54 zitwanditsemo ni izatsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda, bisobanura ko twanditswe n’abana b’Abanyarwanda, bandikira abandi bana b’Abanyarwanda, kandi ducapirwa mu Rwanda.

- Mu mwaka ushize, REB yemeje ibipimo ngenderwaho byo gusoma udategwa, bigaragaza ikigero umwana agomba kuba ariho mu gusoma igihe asoje umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri abanza. Ubu, USAID Soma Umenye irimo gufatanya na REB ngo bapime ubushobozi bw’abanyeshuri mu kumenya gusoma badategwa, hagendewe kuri ibyo bipimo.

- USAID Mureke Dusome yashyizeho amahuriro yo gusoma mu Rwanda hose, kandi itangamo udutabo tw’inkuru dusaga 400.000.

Gutangiza umwaka wo gusoma ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Burera ariko ubu bukangurambaga bwanatangijwe muri buri Karere kagize u Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa