skol
fortebet

Abadepite bagiye gutumiza Minisitiri w’Uburezi kugira ngo agaragaze ingamba afite mu gukemura ibibazo bibangamiye ireme ry’Uburezi

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga n’urubyiruko irasaba ko inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatumiza uhagarariye guverinoma agasobanura mu magambo ingamba zihari mu gukemura ibibazo bibangamiye uburezi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu ni umwe mu myanzuro yagaragarijwe abadepite muri raporo y’iyo komisiyo ku isesengura ku bibazo byugarije uburezi mu Rwanda.

Mu ngendo zinyuranye komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga,umuco n’urubyiruko yagiriye mu turere 12 tw’intara n’umujyi wa Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 14 Gashyantare uyu mwaka, abafite uburezi mu nshingano bayigejejeho ibibazo byugarije uburezi.

Ibyinshi muri ibyo bibazo birebana n’ireme ry’uburezi, ikoranabuhanga ritaratera imbere, ubucucike mu mashuri, imyigire y’abafite ubumuga n’bindi.

Muri raporo yamurikiwe Inteko rusange umutwe w’abadepite kuri uyu wa Gatanu, ibibazo bidindiza ireme ry’uburezi byabaye ipfundo n’ibiganiro mpaka, aho abadepite bafashe umwanya munini wo kuyitangaho ibitekerezo.

Depite Begumisa Safari Théoneste yagize ati ’’Ibijyanye na ICT mu mashuri mbona REB ifite kugifatira ingamba, computers (mudasobwa) zigasaranganywa neza no kuzegereza ibigo, niba na computer ipfuye bakayisanira.’’

Na ho Depite Musolini Eugèna ati ’’Hari aho usanga ikigo cy’ishuri kidafite umuriro w’amashanyarazi, no mu byo giteganya ntaho uzaboneka,ariko gifite computer 200 zibitse, kandi ugasanga hari ikindi kigo gifite umuriro ariko kitazigira, ese ibyo si ugupfusha ubusa?’’

Depite Mbakeshimana Chantal yagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye amashuri y’inshuke ndetse n’abanza.

Ati ’’Mu mashuri y’incuke hari ibibazo, mu yigenga ho bifite umurongo, abarimu n’ibikoresho bihari, ariko mu mashuri ya Leta, usanga bagirana contrat n’ababyeyi, ntibahame hamwe bakigendera bagata abana, numva iki kibazo komisiyo yagishyira mu byo igomba gukurikirana.’’

Mu mushinga w’imyanzuro ku bibazo byugarije uburezi, komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga,umuco n’urubyiruko isanga gutumiza minisiteri bireba ari kimwe mu byagaragaza ingamba.

Ndangoza Madina, Visi perezida w’iyi komisiyo yagize ati “Minisiteri y’Uburezi irasabwa kuza gutanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba zihgari ku bibazo bijyanye no gutinda gushyira mu myanya abarimu, bigatuma mu mashuri amwe n’amwe habaho kutarangiza gahunda y’ibigomba kwigwa. Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, intera ndende hagati y’aho abana batuye n’amashuri, ikibazo cyo kutakira abana bafite ubumuga kubera kutagira ibikoresho n’abarimu babihuguriwe.’’

Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko abaturage bishimira imitangire ya serivisi z’uburezi ku gipimo cya 63,4%. Bimwe mu byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi nk’ibigomba kwitabwaho harimo kubaganya bucucike mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kongera ibikorw aremezo nk’amazi n’amashanyarazi, kuzamura ireme ry’uburezi rigikemanwa no kongera amahugurwa ku myigishirize mishya.

Mu mwaka wa 2018, abishimira serivisi z’uburezi bageze ku gipimo cya 64%. Gahunda ya guverinoma y’imyaka 7akaba ari ukwita ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose.

RBA

Ibitekerezo

  • Hano muri abagome, kuki mutavuze umushahara wa mwarimu kandi ariryo pfundo riziritse ireme ry’uburezi? Kandi abadepite barabivuze naho mwe murarimize.

    Abarimu bize uburezi bakanga kubazamura mu ntera Kandi bari mu kazi nabyo biri mu bidindiza ireme ry ’uburezi. Kandi ikindi imyanya y’akazi iba iruta abadepoje basaba akazi ibyo bizamini aba ari ibyiki bagiye babaha akazi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa