skol
fortebet

Abakobwa batsinze kurusha abahungu mu bizamini bisoza umwaka w’ amashuri 2016

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu manota y’ ibizami bisoza umwaka w’ amashuri 2016 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tari ya 9 Mutarama 2016 abakobwa batsinze ku kigero cya 55,1% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 44,9%
Ni amanota y’ abanyeshuri bakoze ibizami bisoza umwaka w’ amashuri 2016 mu mashuri abanza n’ icyiciro rusange cy’ ayisumbuye(Tronc commun)
Ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yagaragaje ko (...)

Sponsored Ad

Mu manota y’ ibizami bisoza umwaka w’ amashuri 2016 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tari ya 9 Mutarama 2016 abakobwa batsinze ku kigero cya 55,1% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 44,9%

Ni amanota y’ abanyeshuri bakoze ibizami bisoza umwaka w’ amashuri 2016 mu mashuri abanza n’ icyiciro rusange cy’ ayisumbuye(Tronc commun)

Ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yagaragaje ko abakobwa bakomeje kugira umubare munini w’abatsinze ikizamini cya leta.

Umubare w’abana bakoze ibizamini bose mu 2015, abakobwa bari 55%, abahungu bari 46%. Abatsinze ku inota ryafatiweho mu cyiciro cya mbere baba 6482 bangana na 4.4%.

Ati “Turishimira ko umubare wazamutse, aho bigaragara ko abana batsinze mu cyiciro cya mbere ari 9 957 bangana na 5.32%. Mu by’ukuri ni ikintu twakwishimira tugereranyije umwaka washize n’uyu mwaka, noneho mu bindi byiciro ni ukuvuga ku cya kabiri kugeza mu cya kane, ikigaragara ni uko mu gihe ubushize bari batsindiye ku inota rya 84.8%, uyu mwaka abatsinze nanone umubare wazamutse ugera kuri 85.4%. Abahungu muri bo bakaba bangana na 44.9%, abakobwa bakaba bangana na 55.1ku ijana.”

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu 2016 bari 194 679.

Munyakazi yakomeje agira ati “Mu cyiciro rusange ho ikigaragara nabwo umubare w’abana batsinze wazamutse, aho abatsinze mu cyiciro cya mbere bavuye ku 10% mu mwaka ushize baba 11%, mu bindi byiciro bisigaye kuva ku cya kabiri kugeza ku cya kane, umwaka ushize bari batsinze kuri 87.24% ubu twakwishimira ko byazamutse bikagera kuri 89%. Abahungu bangana 47.8%, abakobwa nibo benshi batsinze kuri 52.14%.”

Aya manota uyu munsi ababyeyi n’abanyeshuri bashobora kuyabona hakoreshejwe uburyo bubiri, burimo ubwa SMS aho bakoresha 489, bagashyiraho nimero iranga umwana, cyangwa gusura urubuga rwa REB, umuntu akajya ahabugenewe, agashyiramo code y’umunyeshuri n’icyiciro yigagamo.

Munyakazi yakomeje agira ati “Mbere y’uko iki cyumweru kirangira abana bose turaba twabashyize mu myanya, mu mashuri biga bataha n’ibigo bigamo bacumbitse. Kuwa Mbere hakoreshejwe bwa buryo bukoreshwa mu kumenya amanota yabo, bazabona ibigo boherejwemo, bakazaba bafite icyumweru cyose cyo kwitegura no kubona ibisabwa.”


Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi

Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2017 kizatangira kuwa 23 Mutarama kikazarangira kuwa 31 Werurwe, kikazamara ibyumweru 10.

Igihembwe cya kabiri kizatangira kuwa 17 Mata 2017 kirangire kuwa 29 Nyakanga 2017 mu gihe kingana n’ibyumweru 15, naho icya gatatu gitangire kuwa 14 Kanama 2017 kirangire kuwa 18 Ugushyingo 2017, kikazamara ibyumweru 14.

Niba nta gihindutse, ibizamini bya leta ku bazasoza amashuri abanza mu 2017 bizaba hagati ya tariki 15-17 Ugushyingo 2017, naho ku basoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye bikorwe hagati ya tariki 20 Ugushyingo n’iya 01 Ukuboza 2017.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri abagaragara mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze (First Division) bangana na 9957, ni ukuvuga 5.32 % by’abakoze bose, bavuye kuri 4.4 % batsinze umwaka ushize.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, abakobwa batsinze ku kigero cya 52.1 %, mugihe abahungu batsinze ku kigero cya 47.9 %.

Mu batsize muri icyo cyiciro, abagaragara mu cyiciro cya mbere bangana na 11 % ugereranyije na 10 % bagaragaye umwaka ushize.

Abanyeshuri bose bakoze ibizami bisoza umwaka w’amashuri 2016 mu mashuri abanza ni 194 679, mu gihe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ari 91 492.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa