skol
fortebet

Abana biga mu ishuri ry’ inshuke basuye ibiro bikuru bya polisi, bahabwa ikiganiro ku gukumira ibyaha

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri y’incuke n’abanza (Rise to shine Nursery and Primary school) bo mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro, bagera kuri 29, kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare, baherekejwe n’umuyobozi w’iri shuri Madamu Bamurange Beatrice, bakoreye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Muri urwo rugendoshuri bakiriwe kandi baganirizwa n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda aribo; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri y’incuke n’abanza (Rise to shine Nursery and Primary school) bo mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro, bagera kuri 29, kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare, baherekejwe n’umuyobozi w’iri shuri Madamu Bamurange Beatrice, bakoreye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Muri urwo rugendoshuri bakiriwe kandi baganirizwa n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda aribo; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ari kumwe n’Ushinzwe guhuza imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa.

Aba banyeshuri bakaba batemberejwe muri amwe mu mashami ya Polisi, ibi bikaba ari imwe muri gahunda za community Policing zigaragaza gukorera mu mucyo, gusobanurira abana uburenganzira bwabo , uko babuharanira ndetse n’ibyo Polisi y’u Rwanda ikora ngo bwubahirizwe n’ibindi.

Aganira n’abo banyeshuri ,ACP Twahirwa yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri bwatekereje gukorera uru rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’aba bana barujemo, abasobanurira uko Polisi y’igihugu ikora n’inshingano zayo za buri munsi, ndetse n’ibyo ishami rya polisi y’u Rwanda rishizwe imikoranire myiza n’abaturage ayobora rikora.

Yagize ati:"Abana ni mwebwe Rwanda rw’ejo , mugomba kugira uruhare mu gukumira ibyaha,kandi mukarangwa n’indangagaciro nziza; gukunda igihugu, ubunyangamugayo,ubupfura, kugira isuku, kubaha, kwitandukanya n’ikibi (icyaha) cyose’’.

Yongeyeho ko umutekano usesuye ari ishingiro ry’iterambere, maze ababwira ko bagomba kuwugiramo uruhare bakumira icyaha kitaraba, aho bagomba gutangira amakuru ku gihe, batangaza abantu babonye barimo cyangwa bashaka guhungabanya umutekano.

Yabagiriye inama yo guharanira uburenganzira bwabo nk’abana batanga amakuru y’aho babonye ihohoterwa, aha ACP Twahirwa yabahaye imirongo ya telefone y’ubuntu bahamagaraho mu gihe bashaka gutanga amakuru y’umuntu babonye akora ihohoterwa:116 akaba ari izo gutabariza umwana uhohotewe, naho 3512 zigahamagarwa n’ushaka gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Assistant Commissioner of Police (ACP)Theos Badege, nawe yavuze ko bishimiye kubakira, ababwira ko Polisi y’u Rwanda ibakunda kandi ko bagomba guharanira gukura mu bwenge barangwa n’indangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ejo hazaza ago yagize ati:’’Uwigishije umwana aba yigishije umubyeyi’’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa