startimes
Kigali
startimes

Abanyeshuri baheze aho babaga bagiye gufashwa gutaha iwabo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 5 May 2020 Yasuwe: 593

Abanyeshuri baza kaminuza ni bamwe mu bagumye aho bari bari mu batarabashije gutaha hakiri kare ubwo leta yafataga icyemezo cyo kugumisha abaturage mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.


Sponsored Ad


Abanyeshuribafashwe n’ibyo bihe bagiye gushakirwa uko bagezwa iwabo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.

Mu butumwa bwa email, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye abayobozi b’uturere, ab’intara n’Umujyi wa Kigali, yabasabye gukora urutonde rw’abo banyeshuri rugashyikirizwa inzego bireba zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’intara zose, hanyuma abo banyeshuri bagafashwa gusubira aho bavuka.

Ibi bibaye nyuma yaho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yanzuye ko hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa irimo n’iyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bikaba bitemewe kuva mu ntara ujya mu yindi.

Iyo nama y’Abaminisitiri kandi yafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga amashuri kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abifuza kuba abarimu bamenyeshejwe igihe bazakorera ibizamini

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku ya 14 Nyakanga 2020,...
10 July 2020 Yasuwe: 2346 0

Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije gukuraho ibyo kwimura abanyeshuri...

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangaza ko mu rwego rwo kuzamura ireme...
20 June 2020 Yasuwe: 1996 0

Abadepite bagiye gutumiza Minisitiri w’Uburezi kugira ngo agaragaze ingamba...

Komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga n’urubyiruko irasaba ko inteko ishinga...
13 June 2020 Yasuwe: 1110 2

Abanyeshuri baheze aho babaga bagiye gufashwa gutaha iwabo

Abanyeshuri baza kaminuza ni bamwe mu bagumye aho bari bari mu...
5 May 2020 Yasuwe: 593 0

MINEDUC yahumurije abarimu bari bafite ubwoba bw’umushahara wabo inatangaza...

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahumuriza abarimu ba Leta batarimo gukora...
3 May 2020 Yasuwe: 4941 1

Ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2020 byakuweho

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza...
1 May 2020 Yasuwe: 1529 0