skol
fortebet

Abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali bigaragambije

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 bamwe mu banyeshuri 400 biga baba mu kigo cya Lycee de Kigali bigaragambije babaza ubuyobozi bw’ ikigo impamvu butakibagaburira inyama n’ imigati. Aba banyeshuri banze gusohoka mu cyumba bararamo (Dortoir) bakingira imbere bakoresheje ingufuri biguriye.
Umuyobozi ubashinzwe yageze kuri dortoir agiye kubabaza impamvu banze gusohoka bamubwira ko bashaka kuvugana n’ umuyobozi w’ ikigo ku kibazo cyo kuba basigaye bagaburirwa nabi.
Nk’ (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 bamwe mu banyeshuri 400 biga baba mu kigo cya Lycee de Kigali bigaragambije babaza ubuyobozi bw’ ikigo impamvu butakibagaburira inyama n’ imigati.
Aba banyeshuri banze gusohoka mu cyumba bararamo (Dortoir) bakingira imbere bakoresheje ingufuri biguriye.

Umuyobozi ubashinzwe yageze kuri dortoir agiye kubabaza impamvu banze gusohoka bamubwira ko bashaka kuvugana n’ umuyobozi w’ ikigo ku kibazo cyo kuba basigaye bagaburirwa nabi.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Igihe aba banyeshuri bavuze ko bamaze icyumweru badahabwa imigati ya buri gitondo n’ inyama bahabwaga rimwe mu cyumweru.

Martin Masabouyobora LDK yaganirije abanyeshuri batigaragambije barimo n’abaturutse hanze y’ikigo batari bazi ibyabaye, babasaba kwihangana nubwo wumvaga hari bake bavugira mu matamatama bagaragaza ko batabikozwa.

Yagize ati “Iyo wiga ugomba kwihangana…umuntu uwo ari wese agomba kwihangana n’igihugu turihangana, n’isi ikihangana; iyo bigeze ku kurya ntabwo wigaragambya.”

abasobanuriye ko bamwe mu babyeyi batarishyura amafaranga y’ishuri ndetse hakaba n’andi mafaranga ikigo kitarishyurwa na Leta n’indi mishinga.
Ati kandi “Abana b’ababyeyi bishyura bagomba gusangira n’abatarishyura. Ubu ngubu amafaranga nta yahari, amafaranga ari hanze yagombaga gusoza igihembwe ndetse tukanakomeza, ubu ntayo ariko tugomba gukora tukayabona, murabyumva?”

LDK iberewemo imyenda myinshi.

Ubuyobozi bwa LDK buvuga ko kugeza ubu ababyeyi babereyemo ikigo umwenda wa 15 686 000 Frw. Ntiburanabona amafaranga ya leta yo kugaburira abana (school feeding) y’igihembwe cya gatatu angana na 4 673 000 Frw n’asanzwe agenerwa amashuri abanza n’ay’isumbuye (capitation grant) 1 208 000 Frw.

Bwasobanuriye abanyeshuri kandi ko kuba ibiribwa bimwe byavanweho byanatewe n’imishinga irihira abanyeshuri bamwe nka Imbuto Foundation itarishyura 1 532 500 Frw, FARG yo ntirishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka ushize wa 2016 angana na 1 077 000 Frw. Ayo mafaranga yose ateranyijwe angana na miliyoni zisaga 24.
Masabo avuga ko babonye batangiye gufata amadeni ku muntu ubazanira imigati bagahitamo kuba bayivanyeho kuva mu minsi ibiri ishize mu gihe bagitegereje amafaranga, naho inyama zo bari bamaze ibyumweru bibiri (inshuro ebyiri) gusa batazigabura.

Umuyobozi wa LDK avuga ko nta mwana yirukana, ahubwo ko agiye kubaganiriza akabasaba kunyurwa na duke twabonetse, bakishimira byibuze ko bakibona igikoma kirimo amata, bakabona n’ibindi byose bisabwa ku ishuri.

Avuga ko yavuganye na Minisiteri y’Uburezi ikamubwira ko amafaranga yo kugaburira abana yamaze koherezwa, yageze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikiyakerereza kikaba uruhererekane rusanzwe rwo mu mabanki.

Yizeye ko nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri aba yazibye icyuho kiri mu ifunguro ryiza rigenerwa abiga muri Lycée de Kigali.

Ishuri rya Lycée de Kigali rifite abanyeshuri 1361 biga mu mashami atandukanye arimo ay’Imibare n’Ubugenge n’Ubutabire.

Ibitekerezo

  • ARIKO MANA MURABATESI KOKO NGO MUSIBA KURYA INYAMA ICYUMWERU KIMWE NO KURYA IMIGATI ICYUMWERU KIMWE GUSA MUKIGARAGAMBYA? ARIKO BIRATANGAJE PE UWO MUTETO WO KWIGARAGAMBYA MUBIRUKANE BAGENDE BAMARE IWABO ICYUMWERU BAZAGARUKA BYASHIZE

    Uwo muti si wo ahubwo abarengana bose niba badakemuriwe ibibazo bagomba kwigaragambya mpaka bigakemuka.

    Hhhh,iyo Bari iwabo barya inyama n, umugati kangahe? Ese ntibazi ko Hari ibigo byinshi bitabona Ibi bitunzwe na kawunga n, udushyimbo nabyo bikaba bike? Niba babibaha nibabihe amashuri yose.

    Ubuyobozi bw’ishuli bwagombaga kubwira abana ikibazo gihari mbere yuko bigaragambya.Twakoze inama y’ababyeyi bongera minerval kugirango abana barye neza.
    Minerval ya LDK ingana niyamashuli ya privé

    mukunda ko ibintu bicika gusa ubwo wowe uvuga ngo bigaragambye, kugeza bikemutse, ubwo uvuze iki!ababyeyi barimo ikigo 15 686 000 warangiza ngo bagume bigaragambye ahubwo iyo uvuga uti nibabirukane, bajye iwabo kugeza bishyuye, kuko ikibazo kiri, ku babyeyi kurusha ikigo inyama, nimigati uretse ubwirasi, niwabo siko babibona, buli gihe ntimugashyigikire amafuti

    Mumbwire neza ntabwo ndasobanukirwa: ikigo cya Sevondaire kiracyafite abarihirwa na FARG?! Ntabwo byumvikana. Ubu se dufite abana bakiga Secondaire bafite imyaka 23?! Wenda ndabyumva nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa