Kigali

Abarimu bagiye gukora ibindi bizamini hubahirijwe amabwiriza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 4 March 2020 Yasuwe: 3264

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, atangaza ko hagiye gukorwa ikindi kiciro k’ibizamini by’Abarimu mu rwego rwo kunoza amabwiriza agenga ibizamini by’abarimu hagamijwe kugira urutonde rw’abarezi ruzajya rukurwamo abakenewe mu myanya y’abarezi mu bigo by’amashuri.



Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko hagiye gukorwa ikiciro cya kabiri k’ibizamini by’abarimu mu rwego rwo kurushaho kunoza amabwiriza agenga ibi bizamini, bityo abarimu bakazakora umubare w’ibizamini bikenewe kugira ngo babone gushyirwa mu myanya cyangwa ku rutonde rw’abarimu ari narwo ruzajya rurebwaho mu gihe hakenewe abarezi.

Ati “Ntihagiye gusubirwamo ibizamini byakozwe ahubwo hagiye gukorwa ikiciro cya kabiri k’ibizamini by’abarimu mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza abigenga.”

Abajijwe impamvu abarimu bari baragaragarijwe amanota babonye ndetse bigaragara ko batsinze bakaba bongeye guhamagarwa mu bizamini, Dr. Ndayambaje avuga ko hari amabwiriza atarubahirijwe ari na yo mpamvu bagomba na bo kugaruka gukora ibindi bizamini kugira ngo noneho babe bujuje ibyo amabwiriza asaba.



Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko abanyeshuri basoje mu mashuri nderabarezi n’ubwo ngo batarabona impamyabumenyi zabo bemerewe kwitabira ibi bizamini bashingiye ku byangombwa bahabwa ko bafite amanota abemerera kuba abarezi aho gutegereza igihe impamyabumenyi zizabonekera.

Avuga ko n’abantu batize uburezi ariko ngo bafite ubumenyi buhagije mu byo bize na bo bemererwa kuzitabira ibizamini, ibi byose ngo akaba ari mu rwego rwo kugira urutonde ruhoraho rushobora gukurwamo abarezi mu gihe bakenewe mu mashuri.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyeshuri biga mu Magepfo no mu mujyi wa Kigali bafashijwe gutaha...

Minisiteri y’Uburezi yayoboye igikorwa cyo gufasha abanyeshuri biga mu...
15 March 2020 Yasuwe: 4253 0

Minisiteri y’ubuzima yamaze gufunga amashuri na za kaminuza byo hirya no...

Minisiteri y’Ubuzima yamaze gufata umwanzuro wo gufunga amashuri na za...
14 March 2020 Yasuwe: 2278 2

Rubavu: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshui...

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwanzekuma ruherereye mu murenge wa...
4 March 2020 Yasuwe: 13043 4

Abarimu bagiye gukora ibindi bizamini hubahirijwe amabwiriza

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée,...
4 March 2020 Yasuwe: 3264 0

Minisitiri mushya w’Uburezi yihaye umukoro wo kuzamura ireme ry’Uburezi...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine,yatangaje ko mbere yo gukemura...
29 February 2020 Yasuwe: 2788 1

MINEDUC yashyize hanze amanota y’abasoje amashuri yisumbuye na TVET umwaka...

Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene amaze gushyira ahagaragara amanota...
24 February 2020 Yasuwe: 2856 0