skol
fortebet

Abarimu ibihumbi 11 babonye akazi badakoze ikizamini bahawe amasezerano y’igihe gito cyane

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

Abarimu ibihumbi 11 bahawe imyanya badakoze ikizamini nkuko bisanzwe ku bakozi ba Leta,bahawe amasezerano y’umwaka umwe aho guhabwa akazi gahoraho nkuko abakozi ba Leta byari bisanzwe bigenda nyumayo gukora amezi 6 ya mbere.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakurucyabaye ku wa 7 Mutarama 2021,cMinisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya,yavuze ko bagikeneye abarimu ibihumbi 24,410,ariyo mpamvu bahisemo kureba abantu batize uburezi ariko bafite amanota cyane ko abakoze ibizamini batageze ku mubare wifuzwaga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko muri rusange abarimu bashyizwe mu myanya batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

Yakomeje ati “Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n’uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.”

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko mu cyiciro kidasanzwe cyo gutanga imyanya ku barimu hagendewe ku ndangamanota [Transcripts], hatanzwe imyanya ku bagera ku bihumbi 17.

Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo [shortlisted] rw’abemerewe ari 22,358.

Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

MINEDUC ivuga ko nyuma y’ishyirwa mu myanya ry’icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by’umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

Ati “Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n’icyongereza.”

Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi iherutse kugirana n’abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa