skol
fortebet

Icya Leta 2018 kizategurwa hashingiwe ku nteganyanyigisho nshya, abanyeshuri bafite impugenge ko bazatsindwa

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu banyeshuri bazakora ikizamini cya leta batangza ko bafite impungenge z’uko bashobora kugira manota make , kubera ko bazabazwa mu ntegenyanyigisho batizemo neza, kandi bakanatinda kumenya uburyo bazabazwamo.

Sponsored Ad

Izi mpungenge zibaye nyuma y’uko ubwo abayozbozi b’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB bagiye guhura n’abayobozi b’igibo by’amashuri bifite abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta, bakabatangariza ko ikizamini kizakorwa giteguye mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi CBC.

Abarimu n’abanyeshuri abarimu n’abanyeshuri bavuga ko bari bazi ko integanyanyigisho nshya izatangira kubazwa umwaka utaha bakanagaragaza impungenge ko itizwemo neza imyaka ibiri yabanjye kandi ko n’ubu bitakemutse.

Nshimiyimana phillipe umwarimu w’amateka kuri GS Nyakayaga muri Bugesera yatangaje ko isomo yigisha nta mpinduka nini cyane ku byigwaga mu buryo bwa mbere , ariko ko bitashoboka ngo babitsinde kimwe kuko ubu nta gitabo cy’amateka cy’umwaka wa 6 afite, akoresha icyo yishakashakiye kuri internet nacyo kituzuye neza.

Yagize ati "Mfite bike nakuye ku kuri internet ku rubuga rwaa REB gusa nabyo ntibihagije kuko ntiicyari igitabo cyuzuye ….urumva ko amasomo yose atizwe uko bikwiye…”

Akomeza asaba ko bibaye byiza bajya babanza kubazwa nk’abantu baba barasize ibintu mu bikorwa babona , aho ikibazo kiri

“ Byaba byiza bikozwe nk’imihigo kuko bayikora babajije abaturage bo bagenerwabikorwa twe rero ubu biba bidutunguye kandi twarahuye n’inzitizi zinyuranye”. Akanagaragaza impungenge ko umwaka utaha bizaba bitarakunda neza kuko ngo hari amasomo azi atarabonerwa ibitabo kandi yakenerwa kuko aziyongera mu azabazwa ubutaha.

Kamaliza Leira , umunyeshuri mu ishami ry’amateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi ( HEG) yatangarije UMURYANGO ko ategura amasomo yose gusa akagira impungenge y’amanota yazabona kuko mu masomo y’ingenzi ayo bize bafite ibitabo ari make

yagize ati “ Nk’ubu mu wa gatandatu ubanza hari igitabo cya economics ( ubukungu ) gusa, byasaba ngo batubaze ibisanzwe naho ubundi bishobora kutunanira”

Gusa yemeza ko biga ibyo bafite byose kandi ko n’abarimu babo bagerageza kubafasha uko bishoboka.

Yakomeje atangaza ko uburyo bazabazwamo yabumenye vuba aha gusa asanga nubu ntacyakorwa kuko akeka ko ibizamini byamaze gutegurwa .

Umuyobozi wungirije mu isahimi ry’ibizamini mu kigo cy’igihugu cy’uburezi REB, atangaza ko abazakora ikizamini cya leta mu mwaka w’amashuri 2018 , Yatangarije UMURYANGO ko bazi uburyo bazabigenza kandi ntihagire abarengana .

“Tuzi uburyo tuzabyitwaramo ku buryo ntawe uzaharenganira ariko kandi hatajemo kuregeza cyane” ashimangira ko bazakurikiza uko integanyanyigisho ibiteganyanyigisho ibisaba.

Ikizamini cy’uyu mwaka kizakorwa hifashishijwe ibitabo by’integanyanyigisho nshya shya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum) ari yo, Ikoranabuhanga (ICT), Literature in English (Ubuvanganzo mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa (French) n’Igiswahili (Swahili) mu cyiciro rusange; Imibare (Sub-mathematics) n’Igifaransa (French) mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye . aya masomo yo ntazabazwa biteganijwe ko azatangira kubazwa umwaka utaha wa 2019 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’uburezi muri Mata uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa