skol
fortebet

Afurika ishaka ko nihongera kubaho umuhanga nk’ Albert Einstein azaba ari umunyafurika

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Umugabane w’ Afurika ufite gahunda yo guteza imbere ubumenyi, imibare n’ ikoranabuhanga hamamijwe ko haramutse hongeye kubaho umuhanga nka Albert Einstein yazaba ari Umunya Afurika.
Ni muri urwo rwego Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare ‘African Institute for Mathematical Sciences, AIMS’ cyatangije gahunda yiswe Next Einstein Initiative, igamije guteza imbere ubumenyi, imibare, n’ ikoranabuhanga.
Mu kiganiro ikigo AIMS gifatanyije na Ministeri y’ uburezi mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Umugabane w’ Afurika ufite gahunda yo guteza imbere ubumenyi, imibare n’ ikoranabuhanga hamamijwe ko haramutse hongeye kubaho umuhanga nka Albert Einstein yazaba ari Umunya Afurika.

Ni muri urwo rwego Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare ‘African Institute for Mathematical Sciences, AIMS’ cyatangije gahunda yiswe Next Einstein Initiative, igamije guteza imbere ubumenyi, imibare, n’ ikoranabuhanga.

Mu kiganiro ikigo AIMS gifatanyije na Ministeri y’ uburezi mu Rwanda bagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Umuyobozi wa AMIS Thierry Zomahoun yavuze ko iyi gahunda bayitiriye Einstein kuko mu mateka nta muhanga wigeze agira ubuhanga nk’ ubwe mu bijyanye n’ ubumenyi, imibare, ikoranabuhanga n’ ibindi. AIMS ngo yifuza ko undi muhanga nka Einstein uzabaho yazaba ari umunyafurika.


Umuyobozi wa AMIS Thierry Zomahoun

Yagize ati “Kuba twarahisemo ko iyi gahunda yitwa Next Einstein ntabwo bifitanye isano n’ ibara ry’ uruhu, wenda nimubaza abahanga kundusha bazabibabwira nta muhanga wigeze ubaho umeze nka Einstein. Yari umuhanga mu mibare, mu bugenge, mu buvuzi n’ ibindi. Dushaka ko hongeye kubaho umuhanga nka Einstein yaba ari umunya Afurika”

Zomahoun atangaje ibi mu gihe mu gihe mu mpinduramatwara mu by’ inganda (Industrial Revolutions) zabaye umugabane w’ Afrika utigeze ugaragaramo. Ibi ngo byatewe n’uko uyu mugabane utari wagateye imbere mu bumenyi. Ngo niyo mpamvu Afurika ishaka ko bihinduka mu mpinduramatwara ya kane isi irimo ariyo yo gukoresha ikoranabuhanga Afurika ikazagaragara.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kongera umubare w’ abanyafurika bafite impamyabumenyi y’ ikirenga mu bijyanye n’ imibare, ubumenyi n’ ikoranabuhanga, gushyiraho amashuri y’ ikitegererezo muri Afrika yigisha aya masomo, gushyiraho no gutera inkunga urwego nyafurika rugizwe n’abashakashatsi 100, n’ ibindi.

AIMS ifite ishuri ry’ ikitegererezo mu mibare muri buri gihugu kinyamuryango. Iryo mu Rwanda rikorera mu murenge wa Niboye w’ akarere ka Kicukiro ahahoze hoteli Alpfa Palace . AIMS igizwe n’ ibihugu birimo U Rwanda, Uganda, Kenya, Ethiopia, na Senegal.

Minisitiri w’ Uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda ifitanye amasezerano na Kaminuza nyafurika yigisha imibare (African Institute for Mathematical Sciences), yo gukomeza guteza imbere amasomo y’imibare haba mu Rwanda no muri Africa kandi ngo ubu mu banyeshuri barenga 40 bayigamo, 10 ari Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko Ikicaro gikuru cya Next Einstein Initiative kizimurirwa mu Rwanda kandi inama mpuzamahanga y’iki kigo itaha ikazabera mu Rwanda muri 2018.

Albert Einstein witiriwe iyi gahunda nshya yo guteza imbere ubumenyi, imibare n’ ikoranabuhanga ni umudage wavumbuye menshi mu mahame akoreshwa mu mibare(Mathematic), ubugenge(phyisics) n’ ubutabire(chemistry). Yavutse mu tariki 14 Werurwe 1879 atabaruka tariki 18 Mata 1955 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa