skol
fortebet

CVT yifatanyije n’ abana kwizihiza umunsi w’ umwana w’ umunyafurika

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuryango utegamiye kuri Leta Children’ s Voice Today (CVT) wifatanyije n’ abayobozi, abarezi n’ abana bo mu karere ka Nyarugenge kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ umwana w’ umunyafurika uba tariki 16 Kamena buri mwaka.

Sponsored Ad

Intambwe ishimishije ni uko aka karere gasigaye gaha abana ijambo bakagira uruhare mu bibakorerwa nk’ uko byatangajwe n’ umwana uhagarariye abandi mu karere ka Nyarugenge.

Uwera Zamida yavuze ko abana batanze ibyifuzo ngo bishyirwe mu ngengo y’ imari y’ akarere none byarakozwe, amashuri basabye yarubatswe, mudasobwa basabye abanyeshuri barazihawe gusa ngo hari ibigikeneye gukorwa.

Ati “Hari abana bakiri mu muhanda babayeho nabi ntabwo biga, ntibahabwa uburenganzira, ntibaryama. Mu burezi turasaba ko abana bose barya ku ishuri aho kugira ngo abishyuye barye abandi barebera”

Umuhuzabikorwa w’ Umuryango Children’ s Voice Today uharanira ko umwana agira ijambo mu bimukorerwa, Nzeyimana Theodore yavuze ko akarere ka Nyarugenge kageze aho mbere yo gutegura ingengo y’ imari kabanza kakicarana n’ abana kakumva ibyo bakeneye.

Bimwe mu byo abana basabye harimo amashuri by’ umwihariko ishuri ry’ inshuke rya Rugendabari ari naryo Children’ s Voice yToday yahaye inkunga y’ ibikoresho bifite agaciro 1 200 000 RWF.


Nzeyimana Theodore

Nzeyimana Theodore yagize ati “Mu byo abana basabye kimwe mu byashyizwe mu bikorwa ni iri shuri, hari n’ andi barayadusurishije ejobundi… iringiri twararisuye dusanga haracyaburamo ibikoresho. Twabazaniye intebe, ameza, ingwa, ibitabo n’ ibindi bijyanye n’ urwego aba bana bariho”





Abana biga muri iri shuri ry’ inshuke rya Rugendabari batangiye bagera kuri 80 mu mezi atandatu ashize ariko ubu hasigaye abagera kuri 70 abandi barivuyemo.

Inshuke ziga muri iri shuri zabwiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Harelimana Cyriaque ko zishaka kuzavamo abapilote, abadogiteri, abasirikare n’ abandi.

Harelimana Cyriaque wanifatanyije n’ abaturage b’ umurenge wa Mageragera mu muganda udasanzwe wo kurwanya maraliya yasabye ababyeyi kwirinda maraliya kuko iyo umubyeyi ayirwaye ingaruka zigera no kumwana atwite.

Yagize ati “Umuganda wari ugamije kurwanya malariya kuko iyo umugore utwite arwaye maraliya abyara umwana ugwingiye kuko ibyo arya ntacyo bimumarira… abaturage tubigisha gutegura indyo yuzuye muri ya mbonezamikurire y’ umwana. Turasaba ababyeyi abarezi kugira isuku, bakita ku ndyo yuzuye mu rwego rwo gufata neza umwana”.

Manizabayo Claudine, umubyeyi wo mu murenge wa Mageragere , uturiye ishuri ry’ inshuke, ufite abana bakabaye biga muri iryo shuri ariko bataryiga yagaragarije UMURYANGO ko azi agaciro ko kuba umwana yakwiga mu mashuri y’ inshuke gusa ngo bitanu umubyeyi asabwa ku gihembwe kuri we ntibyoroshye kuyabona.

Yagize ati “Ni byiza kuba batwubakiye gardienne, umwana wize gardienne aba azi ibintu byinshi kurusha umwana utarayize. Impamvu bamwe mwabonye barivamo ni uko ibihumbi 5000 ku gihembwe ku muntu nkanjye uca inshuro biragoye kuyabona. Ayo twabona tukayatanga bitatugoye nibura ni igihumbi ku kwezi, bitatu ku gihembwe”

Mukeshimana Jeannette waganiriye n’ UMURYANGO ahagararanye n’ umwana uri mu kigero cy’ imyaka ine yagize ati “Dore nk’ uyu nkeneye ko yiga, ntabushobozi mfite ariko bibaye igihumbi ku kwezi nakwigomwa nkayatanga”

Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yasabye ababyeyi kumva ko bakwiye gutanga umusanzu wabo kugira ngo abana bige amashuri y’ inshuke, bakanita ku mbonezamikurire y’ umwana.

Yagize ati “Ahantu hose twagiye dushyira za ECD haba hagomba kubonekamo uruhare rw’ umubyeyi. Turasaba ababyeyi gutegura indyo yuzuye n’ ayo mafaranga makeya ni ukugira ngo dufatikanye twese, bumve ko nubwo uburezi ari ubuntu nabo bagire akantu gato batangamo”.

Ishuri ry’ inshuke rya Rugendabari ryubatswe n’ umufatanyabikorwa witwa Direct aid ryuzura ritwaye miliyoni 28 harimo n’ ibikoresho by’ ibanze birimo ameza n’ udutebe tw’ abana.


Abanyeshuri bo mu mashuri abanza yo muri Mageragere bakoze akarasisi bizihiza umunsi w’ umwana w’ umunyafurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa