skol
fortebet

Dr Muligande yagaragaje imvano y’ ibibazo byugarije UR kugeza ubwo imodoka zibura lisansi

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda, ushinzwe iterambere Dr Charles Muligande wigeze no kuba Minisitiri w’ uburezi yavuze ko ibibazo byugarije UR muri iyi minsi byatewe n’ uko hari Minisitiri w’ uburezi wumvise ubusabe bwa Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi akemera kugabanya ingengo y’ imari ya UR.
Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017, Kaminuza y’ u Rwanda yitabaga Komisiyo y’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshezere y’ imari ya Leta PAC, UR yabajijwe impamvu hari ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda, ushinzwe iterambere Dr Charles Muligande wigeze no kuba Minisitiri w’ uburezi yavuze ko ibibazo byugarije UR muri iyi minsi byatewe n’ uko hari Minisitiri w’ uburezi wumvise ubusabe bwa Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi akemera kugabanya ingengo y’ imari ya UR.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017, Kaminuza y’ u Rwanda yitabaga Komisiyo y’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshezere y’ imari ya Leta PAC, UR yabajijwe impamvu hari ibikorwa itegura ntibikore ibindi ikabikora nabi.

Dr Muligande asobanura iki kibazo agihereye mu mizi, avuga ko biterwa n’ uko Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi yagabanyije ingengo y’ imari igenerwa UR.

Yagize ati “Nkiri Minisitiri w’Uburezi, Guverinoma yarihiraga buri munyeshuri wigaga mu masomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) miliyoni imwe n’igice; uwigaga mu masomo atari aya STEM Leta yamurihiraga miliyoni imwe na 200. Ayo mafaranga niyo yatungaga kaminuza zose twahoranye. Ariko buri teka iyo twajyaga kwerekana ingengo y’imari yacu, wasangaga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itubwira ngo ariko kuki mwe mwaka amafaranga menshi kandi ULK yo yaka make kandi igashobora kubaho?”

Yakomeje agira ati “Tukagerageza kubasobanurira tukababwira duti nyinshi muri izo kaminuza mutugereranya na zo, nta n’imwe yigisha ubuvuzi, nta yigisha Civil Engeneering, ibyo ni ibintu bihenda cyane.”

Dr Muligande kandi yavuze ko basubizaga MINECOFIN ko Kaminuza y’u Rwanda ifite uburyo bwo kongerera ubushobozi abakozi, nyamara kaminuza zigenga inyinshi zitabikora.
Yavuze hashobora kuba hari Minisitiri waje kurangara, bamubwira kugabanya amafaranga akabyemera, bigatuma Kaminuza ihura n’ibibazo bikomeye.
Yagize ati “Icyaje kuba rero, icyo numva, icyo gitutu cya Minecofin cyahoraga iteka ngo muyagabanye, hashobora kuba haraje Minisitiri mu biganiro ararangara, bamubwira ngo bamuhe ibihumbi 600, arabyemera.”

Mu bibazo bigaragara muri iyi kaminuza harimo kuba abakozi bayo bahembwa batinzwe, kuba hari ubwo imodoka zayo zabuze lisani n’ ikibazo cyo kunanirwa kwishyura umuriro w’ amashanyarazi.

Kaminuza y’ u Rwanda yavutse muri 2014, ibyawe n’ ihuzwa ry’ ayari amashuri makuri ya Leta n’ iyari Kaminuza nkuru y’ u Rwanda.

Guhuza aya mashuri byari bigamije gukemura ibibazo byagaragaraga muri ayo mashuri makuru birimo ikoreshwa nabi ry’ umutungo. Ikindi cyari kigamijwe ni ukugira ngo u Rwanda rugire kaminuza imwe ifite izina ryihagazeho ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi bias naho bitagezweho kuko magingo aya Dr Muligande avuga ko mu myaka ibiri ishize abanyeshuri ba UR batahawe uburezi bukwiye.

Yagize ati “Mu by’ukuri mu myaka ibiri ishize abanyeshuri bacu ntabwo bize neza. Umuntu wagombaga kujya muri laboratwari inshuro 10 ku masomo ye yagiyemo rimwe cyangwa kabiri. Abajyaga gukorera hanze (field) ntabwo bagiyeyo cyangwa abagiyeyo rimwe gusa nabwo hari ubwo abana biteranyirizaga amafaranga yo gushyiramo lisansi mu modoka.”

Imishahara ya Werurwe, abakozi ba UR bayibonye tariki 27 Mata, iya Mata bayihabwa tariki 24 Gicurasi, ukwwezi kwa gatanu baguhembwe tariki 28 Kamena naho ukwa gatandatu baguhembye tariki 29 Nyakanga.

Dr Usta Kaitesi wahoze ayobora Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS) yavuze ko Kaminuza ikwiye guhabwa ubushobozi, bitabaye ibyo ireme ry’uburezi zitangwamo rizagira ingaruka no ku yindi mibereho y’igihugu.

Yagize ati “Uburezi ni umutungo w’igihugu uhoraho kandi uzatuma ibyo dukora byose bikomeza kubaho. Ntabwo kaminuza igomba kubaho itariho, igomba kubaho iriho kugira ngo itange icyizere cy’ejo hazaza.Twese turabizi, kubaho utariho byica icyo ushaka kubacyo ejo hazaza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Sam Mulindwa, yavuze ko mu nama y’abaminisitiri iherutse babasabye gukora igenzura, bakazakora raporo y’ibyo kaminuza y’u Rwanda ikeneye byose byateza imbere ireme ry’uburezi.
Ubusanzwe Leta yageneraga hafi miliyari 17 Kaminuza y’u Rwanda, bingana na 65 % y’ingengo y’imari ikoresha. Amafaranga asigaye UR yumvikanye na Leta ko iyishakamo.
Mu ngengo y’imari ivuguruye, Mulindwa yabwiye abadepite ko bashaka ko ingengo y’imari ya Leta iva kuri miliyari 17, ikagera kuri miliyari 26 kugira ngo nibura amafaranga yo guhemba abakozi aboneke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa